IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba
Abakozi batatu ba SACCO y’umurenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere bakurikiranyweho icyaha cyo gufata amafaranga y’abaturage babikije muri Koperative yo kuzigama no kuguriza y’umurenge wa Kamabuye bakayakoresha mu nyungu zabo bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abo bakozi batatu barimo umucungamutungo (Manager) witwa Uwurukundo Olive ndetse n’abakira bakanatanga amafaranga (Cashiers) babiri, barimo uwitwa Nayigiziki Dieudonne na Gahongayire Francine, uko ari batatu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha iherereye muri aka karere ka Bugesera.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bakozi ba SACCO batawe muri yombi nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari (Audit) bigatahurwa ko hari amafaranga y’abaturage babitse muri iyi SACOO bigurije batabinyujije mu buryo bwemewe n’amategeko, bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
IP Emmanuel Kayigi, avuga ko ubwo bugenzuzi bwatangiye kuri uyu wa Gatatu hagahita habura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’igice, ariko ubugenzuzi bukaba bukomeje kuburyo hashobora no kuzagaragara amafaranga menshi arenze ayahise agaragara ko yatwawe.
Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko abakurikiranyweho iki cyaha bahise bemera ayo mafaranga bakanasaba imbabazi ngo bahite bayishyura, ariko ibyo bikaba bitahita bihabwa agaciro kuko ibyo bakoze babikoze bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.