AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri General Fred Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri General Fred Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
30-09-2020 saa 11:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16604 | Ibitekerezo

Bamwe mu bakunzi b’Ikinyamakuru Ukwezi. badusabye kenshi ko twabashakira bimwe mu byaranze ubuzima bwa General Fred Ibingira umaze igihe kirekire ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yavuyeho ariko akaza kuwugarurwaho nyuma y’igihe gito, nanubu akaba akiri kuri uyu mwanya yashyizweho na Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Fred Ibingira yavukiye mu buhungiro mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1964. Muri iki gihugu ninaho yize amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma ajya mu gisirikare aho yaje kuba umu ofisiye mu 1987.

Mu mirimo ye ya gisirikare, Gen Fred Ibingira yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu ngabo haba mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu na nyuma yaho ageze mu ngabo za RDF.
.
Mu mwaka wa mbere yabayemo umu ofisiye mu 1987, Fred Ibingira yayoboye Palatuni ; mu mwaka ukurikiyeho mu 1988 ayobora Kompany naho mu 1989 yabaye Umugaba wungirije wa Batayo ya 7.

Mu mwaka w’1990, mu gihe cy’intambara yo kwibohora, yabaye Umugabawungirije wa Batayo yitwagaTask Force A naho mu mwaka wakurikiyeho w’1991, yayoboye Batayo ya 7 na A Mobile Force akomeza mu 1992 aho yari Umugaba wungirije mu karere k’imirwano k’Umutara.

Mu 1993, yari muri 157 Mobile Force nk’Umuyobozi w’ibikorwa by’intambara, kandi yungirije Perezida w’urukiko rwa gisirikare rw’Ingabo za RPA. Mu 1994, yayoboye Burigade ya 301 naho mu 1998, yayoboye Burigade ya 402.

Kuba muri 2003 kugeza muri 2010, Fred Ibingira yagizwe Umuyobozi wa Diviziyoya 1, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara. Muri iki gihe cyose, yagize azamurwa mu mapeti kugeza ageze ku ipeti rya nyuma mu Ngabo z’u Rwanda ari ryo rya General, gusa yatangiye kuyobora Inkeragutabara ari Lieutenant General.

Gen Fred Ibingira yahawe imidari itandukanye irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora Ingabo n’urugamba ndetse n’uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.

Gen Fred Ibingira ni umugabo wubatse akaba n’umubyeyi, yashakanye na Marie Claire Munganyinka, bakaba bafitanye abana batatu.

Inkeragutabara ni iki ?

Inkeragutabara zigizwe n’abanyarwanda binjira muri uwo mutwe ku bushake. Inkeragutabara zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka hamwe n’inzobere. Inkeragutabara z’Inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.

Mu gihe cy’intambara, cy’ibyago bigwiririye igihugu, kubera impamvu z’amahugurwa cyangwa mu bindi bihe byose bibaye ngombwa, abagize Inkeragutabara bashobora guhamagarirwa kujya mu mitwe ikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho cyangwa bagategekwa n’abategetsi babifitiye ububasha gukora indi mirimo. Inkeragutabara zishobora guhamagarwa zose hamwe cyangwa zimwe muri zo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA