AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Batatu barimo umugabo wa Rose Mary Museminali batawe muri yombi

Batatu barimo umugabo wa Rose Mary Museminali batawe muri yombi
24-04-2020 saa 09:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13571 | Ibitekerezo

Abanyarwanda batatu barimo umugabo wa Rose Mary Museminali, John Museminali batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutorokesha Col.Tom Byabagamba wahoze mu barinda Perezida wa Repubulika.

Ni mu gihe mu byumweru bibiri bishize, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Byabagamba akurikiranyweho ibyaha bishya birimo ruswa no gushaka gutoroka gereza.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yemereye bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko aba bagabo batatu bafunze.

Muri aba bagabo batatu bafashwe bakekwaho gushaka gutorokesha Tom Byabagamba uzwi ni umugabo w’umuvandimwe w’umugore we (musanzire we). Uwo ni John Museminali, umucuruzi akaba n’umugabo wa Rose Mary Museminali uva inda imwe na Mary Baine umugore wa Tom Byabagamba.

Rose Mary Museminali yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (2005 -2009), Mary Baine we yabaye umukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro (2006 - 2011).

Mu mpera za 2019, Col Byabagamba na muramu we Jenerali Frank Rusagara bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare. Col Byabagamba yari akurikiranyweho gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Col. Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame BBC yatangaje ko yaba afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe gusa aya makuru nta rwego rwa Leta rurayemeza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA