AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

BREAKING : Abasirikare ibihumbi 12 bazamuwe mu mapeti

BREAKING : Abasirikare ibihumbi 12 bazamuwe mu mapeti
17-12-2021 saa 10:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2710 | Ibitekerezo

Abasirikare mu byiciro bitandukanye mu ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti na Perezida Kagame Paul akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wahaye ipeti rya Lieutenant Colonel abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Major ndetse n’abasirikare 12 690 bahawe ipeti rya Corporal bavuye ku rya Private.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Col François Regis Gatarayiha nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.

Col François Regis Gatarayiha wabaye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018, mu ntangiro za Nzeri 2021 yari yazamuwe mu mapeti aho yari yavuye kuri Lieutenant Colonel agahabwa ipetirya Colonel ndetse agahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kandi rivuga ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Major bakaba bahawe ipeti rya Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu mapeti, barimo 472 bari bafite ipeti rya Captain bakaba bahawe ipeti rya Major.

Yanazamuye abasirikare 12 690 bari bafite ipeti rya Private, abaha ipeti rya Corporal naho 2 836 bari bafite ipeti rya Corporal bahabwa ipeti rya Sergeant.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA