Nyabihu- Umuntu umwe niwe umaze gutabwa muri yombi mu bantu 6 baraye bagabye igitero ku ishuri rya G S Jenda bagakomeretsa umuzamu n’ umutetsi bo kuri iri shuri.
Bibaye nyuma y’ iminsi 5 muri aka karere ka Nyabihu habereye igikorwa gikomeye cy’ ubugizi bwa nabi cyo gutema inka 12 z’ uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 10 zigapfa.
Abatemwe bajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Jenda nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette.
Impamvu y’ iki gitero ntabwo iramenyekana gusa icyamaze kumenyekana ni uko uwatawe muri yombi ukekwaho uruhare muri iki gitero ari uwahoze akora muri iri shuri.
Abagabye igitero babanje gutema umuzamu arabarwanya, umutetsi atababye bamutema mu isura undi mu mutetsi aje baramukubita akizwa n’ amaguru.
Abatemwe ni umuzamu n’ umutetsi wari umutabaye