Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, REG yaguye gitumo abaturage bo mu Turere twa Rulindo na Gasabo bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi umwe ahita atoroka aburirwa irengero.
Aba baturage bafashwe binyuze mu bugenzuzi bukorwa na REG ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse n’abaturage by’umwihariko.
Abafashwe barimo umuryango wa Tuyisenge Philippe na Mukankusi Bernadette utuye mu Kagari ka Kijabagwe, Umurenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo.
REG yatangaje ku rukuta rwa Twitter, ko inzu y’uyu muryango yakoreshaga umuriro w’umwibano, bakaba batahuwe n’abakozi b’iyi sosiyete.
Kugeza ubu Mukankusi yahise afatwa atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB, ikorera I Shyorongi mu gihe umugabo we yahise aburirwa irengero akaba agishakishwa.
Undi wafashwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, ni uwitwa Dusabe Jean Marie Vianney, watahuwe yari amaze iminsi akoresha umuriro w’umwibano mu nzu ye iherereye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Bivugwa ko ya uyu Dusabe JMV yafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya.
Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu butabera.
Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5 ku ijana by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura.
Imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 frw.
Ubujura bwo kwiba umuriro ni icyaha gihanwa n’amategeko. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”
Today during our inspection, the house of TUYISENGE PHILIPPE and MUKANKUSI Bernadette located in Kijabagwe Cell, Shyorongi Sector, @rulindodistrict was found stealing electricity. Mukankusi is detained at @RIB_Rw Shyorongi while his husband is still wanted.@RwandaInfra pic.twitter.com/TP5KyYufSx
— Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) July 16, 2020
In collaboration with security organs, today we caught Dusabe JMV stealing electricity in his house located in @Gasabo_District, Kinyinya Sector, Kagugu cell. He is now detained at @Rwandapolice Kinyinya.@RwandaInfra https://t.co/fyNNvynzKG
— Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) July 16, 2020