AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abaturiye Pariki y’Akagera barembejwe n’inyamaswa, bafite n’ubwoba ko zizabarira abana

Abaturiye Pariki y’Akagera barembejwe n’inyamaswa, bafite n’ubwoba ko zizabarira abana
6-02-2017 saa 12:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3803 | Ibitekerezo

Abaturage batuye mu mirenge inyuranye ikora kuri pariki y’Akagera iherereye mu ntara y’Uburasirazuba ku gice kinini cy’akarere ka Kayonza, baratabaza ubuyobozi nyuma yo gukomeza kugaragaza ko babangamiwe bikabije n’inyamanswa zo muri iyi pariki zibonera umunsi ku munsi bamwe zikabahohoterera n’abana ndetse no guhabwa indishyi bikaba bibagora bamwe bagakurizamo no kubura izo ndishyi.

Aba baturage bavuga ko bonesherezwa imyaka kubona indishyi y’ibyabo byoneshejwe ugasanga ari ingorabahizi kandi bakaba bafite ubwoba ko nk’impyisi zishobora kurya abana babo. Aha kandi aba baturage bavuga ko bahora mu buyobozi ariko gusubizwa bikaba bikiri ikibazo.

Uwabakurikiza Aphrodis wo mu murenge wa Rwinkwavu, avuga ko hari uruzitiro bashyiriweho na Leta y’u Rwanda, ibintu aba baturage bishimira ariko agahamya ko zimwe mu nyamaswa zisimbuka urwo ruzitiro zikagera mu myaka y’abaturage, akaba kandi ahamya ko biba bigoye cyane kugirango bazabashe kwishyurwa indishyi y’ibyabo byangijwe ari naho ahera asaba ko ikigega bashyiriweho cyagakwiye kumanuka kikajya ku rwego rw’Umurenge.

Yagize ati “Turashimira Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwadushyiriyeho uruzitiro ruzengurutse iyi Pariki ariko muby’ukuri hari zimwe mu nyamaswa usanga zisimbuka uruzitiro zikaza kutwonera, n’ejobundi hari n’uwo inkende iherutse kwirukankana yari akutse umutima twamujyanye kwa muganga igitaraganya”.

Aphrodis akomeza agira ati “Hari ikindi kibazo rero kidukomereye cyane twifuza ko mwatuvuganira, nk’ubu hari ikigega twashyiriweho na Leta y’u Rwanda gishinzwe kuriha abonewe cyangwa abahungabanyijwe n’inyamanswa zo muri Pariki ariko nkatwe dutuye kure bidusaba gukora urugendo kugirango tuzagere ku karere gutangayo ikibazo cyacu, biratuvuna ikindi kandi twifuza ko byibuze icyo kigega cyagira abakozi no mu mirenge aho kuba ku Karere gusa”

Uwitwa Mukamana utuye mu murenge wa Ndego we yagize ati “Mfite umuringoti umwe ariko inyamaswa zarawuhwanyije, mbere zarahonaga baza kuhazitira none inkende zabaye nyinshi hano muri Pariki mbese umuturage wese nta kintu arimo kuhasarura”

Yakomeje agira ati “Ubu nta mwana ukigenda nimugoroba kuko impyisi zo muri Pariki zahita zimurya mbese abatuye hano nta mutekano dufit, rwose ubuyobozi bukwiye kureba icyo budufasha kuko turabangamiwe”

Ni ibintu usanga bahurizaho n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane ko iki kibazo usanga kiri ku rwego rwo hejuru yabo ariko aba bayobozi b’ibanze bahamya ko umunsi ku munsi bagerageza kuvugana n’ababishinzwe kugira ngo abaturage bajye bishyurwa ibyabo byangiritse kandi ku gihe nyacyo.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith, avuga ko n’ubwo iki kibazo kiri ku rwego rw’igihugu, nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma umuturage arengana bene ako kageni. Ati “Ibiba byangijwe n’inyamanswa zo muri Pariki hariho ikigega cy’indishyi gusa n’ubwo kiri ku rwego rw’igihugu ariko hari Serivisi zegerejwe abaturage, ndakeka hari abantu bashinzwe kwakira abantu wenda twabasaba kujya bareba niba koko ibyo umuturage asaba abyujuje cyangwa abyemerewe hanyuma akishyurwa byaba na ngombwa mu gihe binaniranye natwe nk’ubuyobozi tugakora ubuvugizi”

Iyi Pariki y’Akagera ubusanzwe ibarizwamo inyamanswa zitandukanye harimo intoya n’inini, ni hamwe mu bice bigize ubukerarugendo muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, gusa mu gihe nta gikozwe ngo abaturage bareke konesherezwa imyaka bishobora gutera ikibazo cyababera igihombo aho kungukira mu kuba begereye aha hantu nyaburanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA