AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abasirikare babiri ba RDF bari bafatiwe muri Congo bashyikirijwe u Rwanda

Abasirikare babiri ba RDF bari bafatiwe muri Congo bashyikirijwe u Rwanda
17-04-2018 saa 11:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9119 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, Inzego z’umutekano mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zasubije u Rwanda abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari barafatiwe muri iki gihugu aho bari barageze ku butaka bwacyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Aba basirikare babiri bivugwa ko umwe muri bo anafite ipeti rya Lieutenant undi akaba ari umusrikare muto ufite ipeti rya ’Private’ bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa bambutse umupaka uri mu karere ka Rubavu aho bivugwa ko bari banitwaje intwaro.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yemeje aya makuru avuga ko aba basirikare babiri bari bambutse umupaka ku buryo bw’impanuka aho bari bagiye muri iki gihugu kuwa 15 Mata 2018, ahagana saa mbiri za mugitondo.

Umwe mu bavugizi b’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Major Guillaume Ndjike yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru ko aba basirikare bafatiwe muri metero 500 uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma bafite imbunda ebyiri n’ibyombo byifashishwa n’abasirikare mu itumanaho.

Major Ndjike yakomeje avuga ko aba basirikare basubijwe u Rwanda badakorewe ibikorwa ibyo aribyo byose by’ubugizi bwa nabi mu rwego rwo kwereka umuryango mpuzamahanga ko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga.

Yakomeje anasaba u Rwanda narwo kujya rubigenza gutya mu gihe abasirikare b’abanye-Congo nabo bibeshye bakambuka umupaka bakisanga ku butaka bw’u Rwanda, dore ko Atari ubwa mbere abasirikare ba Congo bafatirwa mu Rwanda bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko bagasubizwa igihugu cyabo.

Aba basirikare babiri bari bafatiwe muri Congo/Ifoto:AFP


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA