AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda baburiwe ko haje umuyaga ushobora guhungabanya ubuzina bwabo

Abanyarwanda baburiwe ko haje umuyaga ushobora guhungabanya ubuzina bwabo
21-03-2019 saa 07:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2069 | Ibitekerezo

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko hagati yo kuri uyu wa Kane no ku wa Gatandatu (21 na 23 Werurwe) mu bice byinshi by’u Rwanda gisaba abaturarwanda gufata ingamba mu kwirinda ingaruka z’ibiza uyu muyaga watera.

Itangazo riburira ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko uwo muyaga uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8-12 ku isegonda, ubibaze muri kilometero ni hagati ya 18-25 ku isaha.

Meteo Rwanda yavuze ko “Uyu muyaga uteganyijwe ushobora guteza ingaruka zitandukanye ku bantu n’ibintu harimo n’ibikorwa remezo bityo tukaba dushishikariza abaturarwanda gufata ingamba zikwiye mu rwego rwo kwirinda no gukumira ibiza.”

Biteganyijwe ko uzaca mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’igice kinini cy’Intara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe ibihugu birimo Madagascar, Mozambique, Malawi na Zimbabwe byugarijwe n’ incubi ikaze y’umuyaga wiswe Idai uri kubyibasira ukangiza ugahitana abantu ukanangiza byinshi. Idai ufite ikigereranyo cy’umuvuduko wa 195Km/h.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA