Umuyobozi w’ Abayisilamu mu Rwanda yavuze ko abasore babiri b’ Abanyarwanda boherejwe kwiga mu gihugu cya Misiri bagerayo bakinjira mu mitwe y’ iterabwoba. Abandi bane baburiwe irengero baroherejwe kwiga mu mahanga.
Sheikh Hitimana Salim yabitangaje ku Cyumweru ubwo yari muna y’ Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda RMC n’ abafatanyabikorwa bawo.
Mufti w’u Rwanda yavuze ko abo banyeshuri babiri umwe yari mu mwaka wa gatatu wa kaminuza undi asoza amashuri yisumbuye, bari baroherejwe na RMC mu mwaka wa 2009 kuhiga.
Yagize ati “Twamenye amazina y’abana boherejwe n’umuryango muri 2009, bari baragiye kwiga ubumenyi bw’idini, bakarangwa n’ibikorwa nk’ibyo nk’umuryango tuba tugomba kugira uruhare mu kubisobanura”
Mufti Hitimana yavuze ko abo bana bafatiwe mu mikwabu yakozwe n’ inzego z’umutekano za Misiri, bivugwa ko bari mu dutsiko tw’imitwe y’iterabwoba hafatwa icyemezo cyo kubagarura mu Rwanda.
Uretse abo bana babiri Mfuti avuga ko hari abandi bana bane boherejwe kwiga muri Sudani baburiwe irengero.
RMC ivuga ko abana, b’abayislamu biga hanze y’u Rwanda barenga 150, biga mu bihugu bya Misiri, Libiya,Sudan,Arabiya saudite, Turukiya,Leta zunze ubumwe z’abarabu, muri abo bana abishoye mu bikorwa by’iterabwoba bagera kuri bane baburiwe irengero mu gihugu cya Sudan na babiri bamaze koherezwa mu Rwanda.
Kuva muri 2016, inzego z’ ubutabera mu Rwanda zatangiye gukurikirana mu nkiko Abanyarwanda b’abayislamu 40 ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.