AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abajura bibisha ikoranabuhanga bibye miliyoni zirenga 280 mu mabanki yo mu Rwanda

Abajura bibisha ikoranabuhanga bibye miliyoni zirenga 280 mu mabanki yo mu Rwanda
18-02-2019 saa 13:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5434 | Ibitekerezo

Banki Nkuru y’ u Rwanda BNR yatangaje ko 2018, abajura bibisha ikoranababuhanga bibye miliyoni 289 Rwf muri banki zo mu Rwanda, ayibwa muri ubu buryo yaragabanutse ariko ngo banki nizirusheho kuba maso kuko u Rwanda ruri kwinjira mu ikoranabuhanga cyane.

Aya mafaranga yibwe mu bitero 22 byagabwe kuri banki zo mu Rwanda. BNR yavuze ko muri izi miliyoni 289 izagaruwe ari miliyoni 208.

Muri 2017 banki zo mu Rwanda zagabaweho n’ abahakazi ibitero 80. Icyo gihe bibye miliyari 2 na miliyoni 600 rwf. Muri 2016 amabanki yo mu Rwanda yibwe miliyari 1 na miliyoni 300 rwf bivuze ko amafaranga yibwe muri 2018 yagabanutseho arenga miliyari ugereranyije imyaka ibiri yabanje. BNR ivuga ko hari ibitero bigera kuri miliyoni 50 byaburijwemo.

Menshi muri ya mafaranga yibwe hakoreshejwe uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze kuri interinete. Nk’ uko byatajwe na RBA hari miliyoni 25 zibwe hakoreshejwe amakarita yo kubikuza ya ATM yibwe ba nyirayo.

Muri 2017 Afurika yose yibwe miliyari 3,5 z’ amadorali binyuze mu bitero by’ abajura b’ ikoranabuhanga. Icyo gihe Kenya yibwe miliyoni 210 z’ amadorali, Nigeria yibwa miliyoni 649 z’ amadorali, niyo yibwe menshi muri Afurika muri uwo mwaka.

Abazobereye guhangana n’ ibyaha by’ inzaduka birimo n’ ubujura bw’ abahakazi bavuga ko ubwo u Rwanda ruri kwinjira mu ikoranabuhanga amabanki yo mu Rwanda agomba kongera ubwirinzi cyane kugira ngo ahangane n’ ibitero by’ ikoranabuhanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA