AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Kagame yasoje amasomo y’Abasirikare n’Abapolisi bakuru, Ndayishimiye atangiza ay’Abapolisi

AMAFOTO : Perezida Kagame yasoje amasomo y’Abasirikare n’Abapolisi bakuru, Ndayishimiye atangiza ay’Abapolisi
12-06-2021 saa 09:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3497 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi n’impamyabushobozi abasirikare n’Abapolisi bakuru mu gihe ku ruhande rw’u Burundi na ho Perezida Ndayishimiye Evariste na we yari yatangije ikiciro cy’amasomo y’abapolisi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Musanze mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Rwanda Defense Force Command School riherereye i Nyakinama.

Perezida Kagame Paul yayoboye uyu muhango wo guha impamyabumenyi bariya basirikare n’abapolisi bakuru 47 barangije muri Program ya Senior Command and Staff College isanzwe igibwamo n’abafite kuva ku ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na ba Colonel.

Muri bariya basirikare n’abapolisi bakuru 47, barimo abagabo 45 n’abagore babiri (2). Bakaba barimo kandi 29 banahawe Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters’).

Mu Burundi na ho Ndayishimiye yatangije amasomo y’Abapolisi

Ku rundi ruhande mu gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda, mu Burundi, Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye na we kuri uyu wa Gatanu yatangije ikiciro cy’amasomo y’Abapolisi mu ishuri rikuru rya Polisi rya Institut Supérieur de Police.

Perezida Ndayishimiye yatangije umwaka w’amashuri w’ikiciro cya gatanu cya ririya shuri ryigisha Abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye.

I Burundi byari byifashe gute ?

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA