AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘80% by’ impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ imyitwarire y’ abantu’ Min. Uwihanganye

‘80% by’ impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ imyitwarire y’ abantu’ Min. Uwihanganye
7-05-2019 saa 09:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 977 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi mu Rwanda yavuze ko impanuka zo mu muhanda 80% ziterwa imyitwarire y’ abashoferi bishimangirwa n’ umuyobozi wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo wavuze ko inyinshi mu mpanuka zo mu muhanda kuzirinda bishoboka.

Babitangaje kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019 ubwo batangizaga ku kugaragaro icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kuzirikana ku mpanuka zo mu muhanda zitwara abarenga 1 000 000 buri mwaka ku Isi.

Iki cyumweru cyatangirijwe mu mujyi wa Kigali n’ urugendo rwo kwamagana izi mpanuka rwahereye ku Gishushu rwerekeza kuri Petit Sitade I Remera ahatangiwe ubutumwa bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.

Umwaka ushize wa 2018 impanuka zo mu mihanda yo mu Rwanda zahitanye abagera kuri 465 abandi 600 bizasigira ubumuga bukomeye.

Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko mu mpanuka zikunze kugaragara mu mihanda yo mu Rwanda 80% zituruka ku myumvire mibi y’ababa batwaye ibinyabiziga.

Yagize ati “80% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda haba abashoferi ndetse n’abanyamaguru. Leta ifite umuhigo wo kugabanya umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda byibura ku gipimo cya 30%”.

Uwihanganye yasabye Abanyarwanda gufasha inzego za Leta mu kurwanya impanuka zo mu muhanda bashyigikira uburyo butandukanye u Rwanda rwashyizeho bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

DIGP Felix Namuhoranye yavuze ko nyinshi mu mpanuka zo mu muhanda kuzirinda bishoboka. Yakomeje avuga ko ruswa nayo ari kimwe mu biteza impanuka zo mu mihanda. Avuga ko muri Polisi y’u Rwanda iki kibazo bagifatiye ingamba.

Yagize ati : “Ubu muri Polisi y’u Rwanda tumaze kwirukana umubare munini w’abapolisi bafatirwa mu bikorwa bya ruswa bahabwa na bamwe mu bashoferi baba bafatiwe mu makosa cyangwa bashaka gusisibiranya ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’iki cyumweru u Rwanda rwifatanyijemo n’isi yose mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, u Rwanda ruzakomeza ibyumweru 52 ahazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga mu gihugu cyose mu kurwanya impanuka zo mu mihanda.

DIGP Namuhoranye yasabye Abanyarwanda kuzakurikira ubwo bukangurambaga n’ibindi bikorwa bizaba birimo kuba muri icyo gihe cyose.

Yagize ati “Ubuzima bw’abanyarwanda burahenze niyo mpamvu twebwe twafashe ibyumweru 52 aho gukora icyumweru kimwe gusa, turasaba abanyrwanda kuzakurikira neza ibikorwa n’ubukangurambaga tuzaba turimo kubagezaho.”

Icyumweru cyo kurwanya impanuka zo mu muhanda gitangira tariki 06 Gicurasi kikarangira tariki 12.Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti : “Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda’’. Kibaye ku nshuro ya Gatanu.

Bamwe mu bamotari n’abashoferi bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ubutumwa bahabwa n’abayobozi butagomba kuba amasigara kicaro, biyemeza kwikubita agashyi bagahindura imyumvire kuko nabo biri mu nyungu zabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka. Izi mpanuka ziza ku mwanya wa 8 mu gihitana ubuzima bw’abatuye Isi nyuma y’icyorezo cya SIDA, Igituntu n’izindi ndwara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA