AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuco ntugacike : Min Bamporiki yagaragaye akina umukino wo Kunyabanwa

Umuco ntugacike : Min Bamporiki yagaragaye akina umukino wo Kunyabanwa
2-12-2021 saa 18:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2731 | Ibitekerezo

Hon Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, yagaragaye mu mashusho ari gukina umukino wo kunyabanwa wo hambere wafasha abagabo kwitoza kwirwanaho mu murwano njyarugamba.

Uwitwa Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] kuri Twitter, yashyize amashusho kuri uru rubuga ubwo yahuraga na Bamporiki Edouard, bagakina umukino wo kunyabanwa wajyaga ufasha abagabo bo hambere kwitoza kujya mu ngamba ku buryo haramutse hari ubenderanyije bakwirwanaho.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] yagize ati “Inkoni yawe ntikavunike mubyeyi mwiza. Wakoze kunyigisha kurinda inka zacu n’inkiko z’URwatubaye.”

Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

Bamporiki wahuye n’urubyiruko rwiga muri ULK Gisenyi, yarugejejeho ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, indangagaciro n’amateka byacu : ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira.”

Yagaragaje ko kandi yahuye n’umwe bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe bakanagirana ikiganiro.

Muri ubu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nahuye na Ngabo Karegeya [Ibireryabigogwe] ndamuramutsa, aritsa ati : ‘Ikaze umu’. Nti : ‘niko se sha, ugira inka ?’ Ati : ‘Mutware Nta mwana ugira Inka Se akiriho’, ati : ‘Ndi mu za Data. ‘Mba ndoga Semugaza iyi ntekerezo nayitojwe n’umuto ndaremya. Murambe mu Nka, murame mu Ngabo, amata aduhame.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA