Senateri Tito Rutaremara yahaye umukoro wo kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kurangwa n’ubutwari , abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018.
Tito Rutaremara yagarutse kuri ubu butumwa Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, ubwo yari yasuye aba bakobwa 20 bari mu mwiherero (Boot Camp), mu kiganiro cyuje impanuro yabahaye.
Nyampinga w’u Rwanda agomba kuba afite ‘Ubwiza, Ubumenyi,n’Umuco, gusa kuri Senateri Tito Rutaremara we asanga ibi bidahagije hakwiye kwiyongeraho n’indangagaciro zijyana no gukunda igihugu ndetse no kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, bateraniye I Nyamata muri Hoteli Golden Turip aho bari mu mwiherero bazmaram ibyumweru bibiri bahabwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda
Mu bikorwa bitandukanye aba bakobwa bose bari kugenda bakora harimo kuba ku wa Gatandatu baritabiriye umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sports na LLBS4A y’Iburundi mu mikino ya CAF Champions League.