AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yaciye amarenga ku gukurikirana abahanzi basigaye baririmba ‘ibishegu’

RIB yaciye amarenga ku gukurikirana abahanzi basigaye baririmba ‘ibishegu’
4-08-2020 saa 16:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6811 | Ibitekerezo

Mu nshingano z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, harimo gukora iperereza no kugenza ahashobora kuba hari icyaha, nyuma hagakorwa dosiye igashyikiriza Ubushinjacyaha bukaba aribwo bufata umwanzuro wo kuregera Urukiko bityo hagatangwa ubutabera.

Hari benshi basigaye bibaza niba ubuhanzi bwateye aho zimwe mu ndirimbo ziri gushyirwa hanze n’abahanzi ziba zuzuyemo amagambo benshi bagereranya n’urukozasoni niba bashobora gukurikiranwa mu mategeko.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dominique Bahorera aherutse kubwira itangazamakuru ko igihe cyose umuhanzi yaririmbye ibintu by’urukozasoni bikanyura ku mbuga nkoranyambaga nabyo hari icyo amategeko ateganya kandi bashobora gukurikiranwa.

Ati “Biramutse bikozwe bikanyuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bakoresheje mudasobwa, ku buryo nabyo bigaragaza ko binyuranye n’ibyo amategeko yemera nabo bazakurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko ubwo tuzareba niba uwo muhanzi ibyo yaririmbye yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hantu hose banyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko nicyo itegeko riteganya, abo nabo bashobora gukurikiranwa.”

Hashize iminsi abahanzi benshi bari gushinjwa kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ishegu’ ziganisha ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ngeso zishobora koreka urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi harimo Bruce Melodie waririmbye indirimbo nyinshi zitavuzweho rumwe zirimo iyitwa ‘Appettit’ yahuriyemo na Fik Fameica, ‘Ntiza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Saa Moya’ n’izindi nyinshi.

Hari kandi Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igare’ iri muri uwo mujyo, Davis D wakoze nawe indirimbo nk’izi zirimo iyo yise ‘Dede’ ndetse na ‘Micro’ n’abandi benshi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ivuga ko izi ndirimbo zoroka urubyiruko ikavuga ko izakomeza kurwanya ibi bihangano.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yavuze badashobora kureka izi ndirimbo ngo zikomeze kwigisha abana ingeso mbi.

Yakomeje agira ati “Izo ndirimbo ziteye isoni, mpora ndwana nazo ntabwo nzazireka ngo tuzihe amahoro, ntabwo twaba turera twifuriza abana bacu kuzamuka bemye ngo tureke ibi bintu bakurire mu ngeso zitari zo.”

Ku ruhande rw’abahanzi bo batangaza ko indirimbo bandika nta bishegu cyangwa amagambo y’urukozasoni aba arimo ahubwo abazumva bakazitwara muri uwo mujyo aribo bafite ibibazo.

Reba ikiganiro ubwo RIB yabazwaga iby’abahanzi baririmba indirimbo zirimo ‘ibishegu’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA