AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inzu y’ umwamikazi Rosalie Gicanda igiye kugirwa inzu ndangamurage

Inzu y’ umwamikazi Rosalie Gicanda igiye kugirwa inzu ndangamurage
16-01-2020 saa 19:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3374 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyatangaje ko Leta yamaze kugura inzu yahoze ari icumbi rya Rosalie Gicanda wabaye umugore wa Mutara III Rudahigwa.

Iyi nzu iherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye imbere gato y’ ibiro by’ akarere. Ni inzu yubatswe n’abakoroni mu 1940.

Nk’uko byatangajwe na Kigali Today, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Jérôme Karangwa avuga ko hashize imyaka 10 Leta itangiye gahunda yo gutunganya iyi nzu Gicanda yatuyemo ikagirwa inzu ndangamurage.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kirashaka ko iba inzu ndangamurage yunganira mu Rukari (aho Umwamikazi yabanaga n’Umwami Mutara III Rudahigwa, mbere y’uko atanga muri 1959), kuko umwamikazi yayimuriwemo mu 1964. Yayikuwemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nabwo yishwe ku itariki ya 20 Mata.

Karangwa agira ati “Dutangira gushaka iriya nzu twashakaga ko yashyirwa mu mitungo ndangamurage y’igihugu isurwa n’abantu. Twatekerezaga gushyiramo imurika ryerekeye ubuzima bwaranze umwamikazi Rosalie Gicanda.”

Bahereye ku byo babwirwa n’abantu bahabaye batekerezaga kuhasubiza isura hahoranye bahereye ku bikoresho bimwe na bimwe byahahoze babasha kubona, hakanerekanwa ibikorwa byaranze umwamikazi harimo kuba yari umukirisitu akanakirana abantu urugwiro.

Akomeza agira ati “Iriya nzu yubatswe ku bw’abakoloni. Twatekerezaga ko amateka y’uyu mujyi wa Butare (Astrida) na yo yavugwamo : uko wubatswe, uko wagiye uturwa kugeza uyu munsi.”

N’ubusitani bunini buri mu kibanza cy’iriya nzu ngo bwatunganywa, abifuza kuruhuka bakabwifashisha, kimwe n’abifuza gukora ubukwe.

Nyuma yo guhabwa iriya nzu, Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda gikomeje biriya bitekerezo, kandi icyo icyo kigo kizaheraho ni ukuyisana, igashyirwaho urugo rukoze ku buryo utambutse mu muhanda ayibona. Hazanashyirwa aho kunywera amata “hibukwa ko umwamikazi yakirizaga abantu amata.”

Inyigo y’uko iriya nzu izatunganywa yamaze gukorwa. Hategerejwe ko yemezwa kugira ngo hamenyekane amafaranga kuyubaka bizatwara, hanyuma ashakwe, bityo guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 izasanwe, hanyuma muri 2021-2022 izatangire gusurwa nk’izindi nzu ndangamurage zo mu Rwanda.

Kwegurirwa inzu yatuwemo na Gicanda byatwaye igihe Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyagize igitekerezo cyo kugira inzu umwamikazi Gicanda yahoze atuyemo ndangamurage na ndangamateka muri 2010, muri 2011 icyo kigo gishaka kuyigura n’abayizunguye (abavandimwe b’umwamikazi Gicanda) nyuma ya Jenoside.

Icyo gihe ariko kuyigura ntibyashobotse kuko abazungura bayifuzagamo miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, banavuga ko na zo ari nkeya kuko bagombaga kugura na Leta, ariko ko ubundi yari ifite agaciro ka miliyoni 50.

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), ari cyo cyagombaga gufasha Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kuyigura yo yemeraga gutanga miliyoni 21 kuko ngo ari ko gaciro impuguke zayo mu by’ubwubatsi zari zayihaye.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyakomeje gushakisha uko cyayibona, maze muri Gicurasi 2014 Minisitiri w’Ubutabera yandikira abazungura b’umwamikazi ababwira ko ibyo Leta yabagombaga byabagarukiye, bityo inzu y’i Butare Gicanda yahoze atuyemo ikaba yaragombaga kugaruka mu maboko ya Leta.

Ku itariki ya 7 Kanama 2019, Minisitiri wa Siporo n’umuco yandikiye uw’ibidukikije, asaba ko ibyangombwa by’ubutaka bw’inzu yahoze ituwemo n’umwamikazi Rosalie Gicanda byandikwa kuri Leta kugira ngo ubwo butaka bubashe gucungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda.

Iyo nzu yubatswe mu mwaka w’1940 n’Abakoroni. Umwamikazi Rosalie Gicanda yayitujwemo na Leta mu 1964, akuwe mu Rukari i Nyanza aho yari yarabanye n’umwami Mutara III Rudahigwa wari umugabo we.

Mu Rukari yari amaze kuhamburwa na Leta kuko umwami yari amaze imyaka itanu atanze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA