Bamporiki Edouard, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu yavuze akaga gakomeye yahuye nako ubwo yari agiye gutangira amashuri yisumbuye akagera n’ubwo umwe mu banyeshuri biganaga yanga ko bararana kuri matera. Ahera ko asaba Nyampinga bamaze guhiga imihigo y’ibyo bazageraho, kugira ubufatanye.
Hon. Bamporiki yagarutse kuri ubu butumwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018,mu gitaramo Mvarugamba na Njyarugamba cyari kitabiriwe n’abakobwa bacyuye igihe muri Miss Rwanda 2017, ndetse n’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.
Mu mpanuro uyu muyobozi yagejeje ku bakobwa 20 bari bamaze kugaragaza imihigo y’ibyo bazageraho haba ku ruhande rw’umukobwa umwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, ndetse n’abazasigara bamwungirije aho yabasabye kurangwa n’ubufatanye kuko ari bwo bugize u Rwanda igihugu bishimira kuri uyu munsi.
Yagize ati “Amateka y’iki gihugu murayazi, ubufatanye nibwo butumye uyu munsi abantu bagikundana, bakigendana”
Hon. Bamporiki yahereye ko avuga uburyo ajya kwiga mu mashuri yisumbuye yahuye n’akaga gakomeye ndetse umwe mu banyeshuri biganaga akagera ubwo yanga ko bararana kuri matera ye.
Yagize ati “Njya gutangira segonderi muri 1997/1998, nta matera nari mfite, Nagiye gutangira ntafite matera kandi ngiye muri Internat, umuhungu wancumbikiye bwa mbere amaze iminsi ine, arambwira ngo matera ye igiye gushira noneho ninginga undi mugenzi wanjye nawe ancumbikira iminsi 10 ku buryo igihembwe cyagiye gushira bamaze kumpinduranya ari nka 15”
Bamporiki kandi yakomeje avuga uburyo nyuma yo kurangiza uwo mwaka yabwiye umubyeyi we ko yamufasha kujya kwiga ku kindi kigo ahari hatuye umwe mu bo mu muryango we, ariko uwo benewabo nawe ngo ntiyamubaniye kuko yamurutishije ihene yari atunze.
Yagize ati : "Nahise njya kwiga ku ishuri riri hafi yo kwa Data wacu ariko nagezeyo anyereka ahantu yarazaga ihene ambwira ko ntaho kunshyira afite (....) Nka data wacu izo hene ze uyu munsi umushahara wanjye wagura izakuzura umurima we"
Yakomeje agira ati "Ndashaka kubinginga ngo ubuzima bwacu bwa buri munsi tujye tubona abadukikije nk’umutungo, hari uwo ushobora guha ikamba uyu munsi rikagira icyo ritangira ku buzima bwe bw’ahazaza”
Aba bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bateraniye i Nyamata muri La Palisse aho bari mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri. Uyu mwiherero ukazarangira berekeza i Kigali muri Kigali Convention Center ahazamenyekana umukobwa uzegukana iri kamba, igikorwa giteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2018.
Bamporiki Edouard, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu
AMAFOTO : Mugabo Paccy