Mu murenge wa Kibili ku ruzitiro rw’ Ibitaro bya Kibilizi hari igiti kinganzamarumbu bivugwa ko kimaze kurya ingoma nyinshi. Aba baturage bavuga ko iki giti abantu batinya kugitema kuko bakeka ko gishobora kuba kirimo imitongero.
Biragoye kumenya ubwoko bw’ iki giti cyakuze kikagaba amashami ariko abubatse uruzitiro rw’ibitaro bya Kibilizi ntibayakoreho.
Bamwe mu baturage bavuga ko iki giti kugira ngo kimere ari umwami wahanyuze yihanaguza akababi akajugunya hasi gahita kamera.
Habiyaremye Fortunata w’imyaka 59 yatangarije UKWEZI ko yavutse iki giti akibona kingana uko kingana ubu. Avuga ko ababyeyi be bamubwiye ko inkomoko y’ iki giti ari umwami wahanyuze afite agati kariho utubabi akihanaguza ibyuya akajugunya hasi hahita hamera igiti cy’umukiza.
Ati “Iki giti natangiye kukibona ndi umwana muto mfite imyaka 5, 4 gutyo bazaga kudutekerera hariya(atunga urutoki haruguru y’ iki giti) hari igikoni cy’abana”.
Akomeza agira ati “Uko nabonaga kingana icyo gihe n’ubu niko kikingana”.
Uyu mubyeyi twasanze yugamye izuba munsi y’ iki giti, avuga ko atazi impamvu abantu batinya gutema iki giti gusa akeka ko byaba bifitanye isano no kuba ngo cyaba cyaratewe n’umwami.
Ati “Igiti cyatewe n’umwami nta muntu ugitema, niba kiba kirimo agakiza koko nk’uko bakise igiti cy’umukiza sinzi nta muntu ujya agitema rwose”.
Ashingiye ku kuba kera umwami yaricaga uwo ashaka agakiza uwo ashaka avuga ko Igiti cy’ Umukiza bisobanura igiti cy’umwami.
Kera umwami bamwitaga Nyagasani, kandi agasani bisobanura agakiza, bivuze ko Umwami yari nyiri agakiza.
Nzajyibwami Ndereya w’imyaka 85 ntiyemeranya n’abavuga ko Igiti cy’ Umukiza cyatewe n’umwami ahubwo we avuga ko cyatewe n’umutware watwaraga Kibilizi witwaga RUSAGARA.
Avuga ko ubwo iki giti cyaterwaga abyibuka, ngo yari mu kigero cy’imyaka 12.
Ati “Igiti cy’Umukiza ni igiti cy’amateka. Iyo kitaba icy’amateka se abaganga ntibaba baragitemye ? Ntabwo wapfa kugitema kandi ari igiti cy’umukiza”.
Bamwe baturage baganiriye na UKWEZI bemeza ko iki giti cy’umukiza gikiza indwara. Ngo iyo umuntu arwaye aragenda akakicara munsi akahava yumva yakize. Gusa iyi ngingo ntabwo abaturage bayihurizaho.