AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwandakazi Uwambaza Clementine yahunze igihugu kubera ubuhanuzi bwe

Umunyarwandakazi Uwambaza Clementine yahunze igihugu kubera ubuhanuzi bwe
2-11-2023 saa 20:22' | | Yasomwe n'abantu 5459 | Ibitekerezo

Umuhanuzikazi UWAMBAZA Clementine wabarizwaga mu itsinda rya Love your Nation yamaze guhunga igihugu ubu amakuru atugeraho aravuga ko abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’u Burayi.

Haracyekwa ko uwo muhanuzikazi yaba yaragiranye ikibazo gikomeye na bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu. Twagerageje kumushaka kuri telephone ye igendanwa ntitwabasha kumubona ngo abe yabasha kudusobanurira neza ibiri kumuvugwaho.

Hari umwe mu banyarwanda utashatse ko dutangaza izina rye uri mu gihugu cy’u Bubiligi watwemereye ko UWAMBAZA Clementine koko yaba yarahungiye mu Bubiligi anatwizeza ko mu minsi iri imbere azatugezaho amakuru atari igihuha agaragaza aho uwo muhanuzikazi yaba arimo kubarizwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA