Bahati Vanessa, ni umubyeyi ugaragara nk’ukiri muto ufite umutima w’ubutwari budasanzwe. Yahuye n’ibyago umwana we w’umuhungu avukana ikibazo cyo kutabona, agerageza kumuvuza hose biranga agera no mu mahanga biba iby’ubusa, ariko byamuteye kugira umutima wo gushora amafaranga atari macye mu bikorwa byo gufasha abandi bana bakiri bato bahuye n’ingorane z’ubumuga bwo kutabona, kugirango bazabashe kugira ahazaza heza. Ni ibintu bimusaba kwitanga cyane ariko ku bw’umutima afite wo gufasha, akomeje ibikorwa byo kwita kuri aba bana abashakira ejo hazaza heza.
Bahati Vanessa ni umubyeyi w’abana bane, umuto muri aba witwa Hakiza Guy Jordan akaba yaravukanye ikibazo cyo kutabona, amuvuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda bigera n’aho amujyana mu Bubiligi ariko nabwo biranga, abaganga batangira kumwigisha uburyo yazita ku mwana we muri ubu buzima butoroshye, akamufasha kuzagira ahazaza heza. Ubu afite imyaka ibiri n’amezi abiri.
Bahati Banessa n’umuhungu we Hakiza Guy Jordan
Bahati Vanessa yaje kugira igitekerezo cyo gukora igikorwa cy’urukundo, ashinga umuryango udaharanira inyungu yitiriye umwana we, awita "Jordan Foundation". Jordan Foundation ubu ikorera mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ikaba irimo abana 20 barimo 16 batabona burundu ndetse n’abandi 4 babona gacye.
Bahati Vanessa n’abana bafite ubumuga yitaho umunsi ku wundi
Mu bikorwa bitandukanye Bahati Vanessa ajya akora, harimo ibigamije gukangurira abandi babyeyi babyara abana bafite ubumuga bwo kutabona, kuzirikana ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi kandi bashobora kuzagira ahazaza heza baramutse bitaweho, bagahabwa uburere n’uburezi bujyanye n’ubumuga bwabo. Ubu Bahati Vanessa arimo gutegura gukora igikorwa cya siporo y’aba bana, ariko yifuza ko ababyeyi, urubyiruko n’abantu b’ingeri zitandukanye, bazifatanya n’aba bana muri iki gikorwa kizaba kirimo kugenda n’amaguru n’indi myitozo itandukanye izabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (EXPO), kuwa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017, guhera saa moya za mugitondo.
Buri wese ufite umutima w’urukundo arasabwa kuzitabira iki gikorwa cy’urukundo n’ubumuntu, agakorana siporo n’aba bana
Umuntu wese ufite umutima w’impuhwe no gufasha, arasabwa kuzitabira iyi siporo hamwe n’aba bana, mu rwego rwo kubereka urukundo muri izi mpera z’umwaka ndetse no gukora ubuvugizi ku bandi bana bafite ubumuga bwo kutabona batabarizwa muri Jordan Foundation. Umuntu umwe azatanga amafaranga y’u Rwanda 10.000 ahabwe umupira n’igikomo (Bracelet), ayo mafaranga akazaba ari n’ubufasha buzagenerwa aba bana mu kubitaho no gukomeza gukorera ubuvugizi abana batabona.
REBA VIDEO BAHATI VANESSA ASOBANURWA IBY’IKI GIKORWA HANO :
Ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016, Bahati Vanessa yari yatumiye ababyeyi batandukanye ngo abamurikire uyu muryango we wari umaze igihe gito ushinzwe, uyu muryango aho ukorera hakaba ari mu rugo aho atunga aba bana, akabitaho akabagaburira, akabacumbikira mu nzu ye n’umugabo we, ikirenze kuri ibyo bakaba banakurikirana amasomo ajyanye n’ubumuga bwo kutabona bafite. Ni igikorwa avuga ko kimusaba amafaranga menshi, kandi akaba nta handi akura uretse mu bushobozi bw’amafaranga y’umushahara we yemeye kuzajya ashora muri uyu mushinga atazungukamo ikindi kitari umugisha uturuka ku Mana.
Bahati Vanessa icyo gihe yagize ati : "Bisaba amafaranga menshi cyane, kugeza ubu ndabibashije ariko aho bigeze ngenda mpura n’imbogamizi zimwe na zimwe, amafaranga nkoresha ni umushahara wanjye mpembwa mbifashijwemo n’uwo twashakanye, ariko kugeza ubu mfite imbogamizi nyinshi, abana bahari ni benshi cyane, ababyeyi benshi bansaba kuba nababafasha kandi aho turi murabona ntabwo ari hanini abana baruzuye. Ikindi kibazo ni icy’ibikoresho byabo, biba bihenze cyane. Icyo nasaba abafite umutima w’impuhwe ni uko bamfasha, bakajya bamfasha aba bana, kubakurikirana nabyo ni ibintu bigoye kandi kuba bari ahangaha ntabwo ari ukubagaburira gusa bakeneye no kwiga, bakeneye ibyo bikoresho byabo kandi birahenze cyane, n’abandi bakumva bafite umutima wo gufasha bose ntabwo babura icyo bafasha aba bana kuko ibyo bakenera mu buzima busanzwe ni byinshi cyane."
Hakiza Guy Jordan witiriwe umuryango "Jordan Foundation"
Bahati Vanessa avuga ko abana bafite ubumuga bwo kutabona ari ngombwa ko bitabwaho by’umwihariko, kandi bakaba bazagira ahazaza heza bakagira ibintu bashobora gukora byabateza imbere n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ariko ibi kubigeraho bikaba bisaba ko bahabwa uburere n’uburezi bwihariye bujyanye n’ubumuga bafite.
Aha ni mu rugo Bahati Vanessa arereramo aba bana bafite ubumuga
Muri uru rugo harimo n’imyicungo ifasha aba bana kwidagadura