Habyarimana Juvenal w’imyaka 42 y’amavuko, ni umugabo utuye mu mudugudu wa Rugogwe, mu kagari ka Bweramvura ko mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo. Umugore we Mukansanga Theodette w’imyaka 39, amaze umwaka n’amezi ane mu bitaro aho ari muri koma yagiyemo ubwo yabyaraga umwana we w’umukobwa utarigeze arebana na nyina ndetse akaba atarabashije no konka kuko nyina akimara kumubyara atigeze akanguka. Habyarimana iyo abara inkuru y’ubuzima bwe n’umuryango we, ufite umutima woroshye ashobora guhita asuka amarira.
Tariki 8 Kanama 2017, nibwo Habyarimana Juvenal yajyanye umugore we Mukansanga Theodette ku kigo nderabuzima cya Kabuye, nacyo kimwohereza ku bitaro bya Kibagabaga aho yabyaye abazwe. Kuva yabagwa, ikinya yatewe ntikiramuvamo kugeza n’ubu kandi Habyarimana ashimangira ko byatewe n’uburangare bw’umuganga utaramubaye hafi uko byagombaga kandi ngo n’urwego rw’abaganga rubifitiye ububasha rwagaragaje ayo makosa yakozwe.
Ubu Mukansanga Theodette aryamye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, aho ahabwa ibimutunga binyuze mu dupira tuzwi nka sonde. Ntiyumva, ntavuga ndetse kugirango umenye ko akiri muzima ubibwirwa gusa no kumva umutima we ugitera. Ibigenda kuri uyu mubyeyi mu kumwitaho mu kubona ibimutunga, ibikoresho by’isuku n’imiti imufasha kutibasirwa n’ubundi burwayi, byose ni umuzigo uremerera cyane Habyarimana nk’uko abisobanura, gusa ashimira abagiraneza batandukanye bagiye bamugoboka kugirango ubuzima bukomeze n’ubwo bikumukomereye.
REBA VIDEO Y’UKO HABYARIMANA AGARAGAZA AGAHINDA KE HANO :
Habyarimana na Mukansanga bafitanye abana batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu. Umukuru muri bo yarangije amashuri abanza, ahita ayacikiriza kugirango abashe kwita kuri murumuna we wari wavutse adafite undi wamwitaho, kuko na nyina atabashije kumwonsa. Abandi bana nabo babayeho mu buzima bugoye kuko bagiye kubana na nyirakuru ushaje cyane kandi nawe udafite amikoro.
Aba bana ba Mukansanga na Habyarimana babayeho nk’impfubyi kuko se na nyina bibera muri CHUK
Uyu mugabo asaba Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zibifitiye ububasha, kumugoboka no kumufasha guhangana n’ingaruka zatewe n’ubuvuzi umugore we yahawe. Ashimangira kandi ko nyuma yo kubona nta bushake ibitaro bya Kibagabaga bifite mu kumufasha, yitabaje ubutabera ndetse urubanza rukaba rwaranabaye ubu akaba ategereje umwanzuro w’umucamanza tariki 28 Ugushyingo 2018.
Habyarimana Juvenal agaragaza ko azanamba ku mugore we n’ubwo ubuzima butoroshye
Habyarimana Juvenal ariko asaba buri wese ufite umutima w’urukundo n’impuhwe, ko yamugoboka muri ibi bihe bitoroshye arimo, aho asabwa akayabo buri munsi ngo abashe kwita ku mugore we arwaza amanywa n’ijoro atabonye n’umunota umwe wo kujya gushakisha icyabasha kugoboka umuryango, n’imitungo bari bafite yose bakaba barayigurishije ikabashiraho barwana ku buzima bw’uyu mubyeyi.
Avuga ko inkunga yose uko yaba ingana kose, umugiraneza wabishobora ashobora kuyinyuza kuri telefone ze cyangwa se akaba yanamusanga mu bitaro bya CHUK, nimero yamushakiraho zikaba ari 0782837204 cyangwa 0728837204.