Byemayire Lambert wari umucuruzi ukomeye mu karere ka Huye akaba yari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY) yitabye Imana mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2016, amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com aravuga ko yazize uburwayi.
Bamwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa nyakwigendera Byemayire Lambert, batangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko yari amaze igihe kitari kirekire arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Byemayire Lambert wari umuyobozi wa mbere wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yari umucuruzi w’umunyemari uzwi cyane mu karere ka Huye, ndetse akaba yari n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri aka karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Hari amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Byemayire yajyanywe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri iki cyumweru gishize bagasanga imitsi yo mu mutwe yarangiritse ndetse bagashaka kumwohereza hanze bakabona byazatinda, agahita abagwa ariko kugeza kuwa Gatandatu ikinya yatewe kikaba cyari cyanze kumushiramo, kuburyo hashize iminsi ibiri abaganga bategereje kureba ko yakanguka byaranze.
Aba ni abagize komite nyobozi ya FERWACY : Kuva ibumoso ujya iburyo : Thierry Rwabusaza, Festus Bizimana, Aimable Bayingana, Lambert Byemayire na Benoit Munyankindi
Byemayire Lambert, ni umwe mu bayobozi bakurikiranye bakanaha ibihembo abagiye bitwara neza mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ya Tour du Rwanda 2016, kandi icyo gihe byagaragaraga ko ameze neza, nta kibazo cy’intege nke z’umubiri cyangwa uburwayi bugaragarira amaso bwamugaragaragaho.