AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umumotari ukekwaho gukoreshwa n’amadayimoni akomeje gutangaza benshi - Amashusho

Umumotari ukekwaho gukoreshwa n’amadayimoni akomeje gutangaza benshi - Amashusho
2-11-2016 saa 14:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28548 | Ibitekerezo

Umumotari witwa Hababaje David ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, akomeje gutangaza benshi ari nako akura bamwe umutima, dore ko akora ibintu bidasanzwe kuri moto bamwe bakabifata nk’impano n’ubuhanga yihariye ariko hakaba n’abatari bacye batamushira amakenga, bumva ko yaba akoreshwa n’amadayimoni cyangwa izindi mbaraga zidasanzwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, abantu benshi barimo abamotari n’abaturage bakora indi mirimo isanzwe, bahurujwe na Hababaje David wakoraga ibintu bidasanzwe kuri moto, mu kibuga giherereye ku Muhima haruguru y’ibitaro.

Uyu mumotari akora ibintu bitangaza abantu cyane

Uyu mumotari abasha kugenda kuri moto yicaye, aryamye cyangwa ahagaze mu mahembe yayo, akabasha kuyigendaho ahagaze ku ruhande rumwe n’ibindi byinshi bidasanzwe. Abasha kurira imigunguzi akoresheje iyi moto, kimwe mu byo abantu baheraho bavuga ko akoreshwa n’amadayimoni.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Hababaje David yavuze ko nta mbaraga zidasanzwe zimukoresha nk’uko abantu bakunda kubivuga, ahubwo ngo ni impano bikaba n’imyitozo ihambaye yagiye akora kuri moto. Avuga ko amaze imyaka itanu atwara moto, arimo imyaka ine akaba ariyo amaze ayitwaraho abagenzi nk’akazi kamutunze.

REBA HANO BICYE MU BYO AKORA KURI MOTO :

REBA N’IBINDI HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA