AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukozi wa RwandAir yashimiwe kuba yatoraguye akabakaba miliyoni 5 akayatanga

Umukozi wa RwandAir yashimiwe kuba yatoraguye akabakaba miliyoni 5 akayatanga
23-02-2018 saa 09:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9795 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda kizwi nka RwandAir, bwashimiye umukozi watoraguye amadolari 5,800 angana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni eshanu, ariko ntayagumane ahubwo akayaha inzego z’umutekano mu kibuga cy’indege i Kanombe, akaba yahise asubizwa nyirayo yose uko yakabaye.

RwandAir. ibinyujije kuri Twitter yagize iti : "Umutekano n’ukutavogerwa kwawe n’ibyawe, nibyo dushyize imbere. Turashimira cyane Sysvestre Kagabo, umukozi wa RwandAir, wabonye amadolari ya Amerika 5,800 mu bwiherero yarangiza akayaha abashinzwe umutekano mu kibuga cy’indege, ubu ayo mafaranga akaba yamazee gusubizwa nyirayo."

Ibikorwa nk’iki cyakozwe na Kagabo Sylvestre, bisanzwe bigaragara cyane kuri Polisi y’u Rwanda. Hari ibikorwa by’ubutwari n’ubunyangamugayo byagiye biba ku bapolisi b’u Rwanda mu myaka micye ishize, byakomeje kugaragaza ko bafite ubunyangamugayo budasanzwe, kuko hari abasubije amamiliyoni menshi bari batoraguye, cyane cyane ibi bikaba byarabereye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2012, umupolisi witwa Jerome Bisetsa wari mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yatoraguye agapfunyika kari karimo amafaranga y’ama Euro agera ku 2.225 ndetse n’amadorali 53 maze ntiyazuyaza ayasubiza nyirayo. Ayo uyabaze mu mafaranga, ubu akabakaba miliyoni ebyiri. Aya mafaranga yari yatawe n’umunya Ethiopia witwa Samson.

Uyu ni we Jerome Bisetsa watoraguye amayero akayasubiza nyirayo

Mbere yaho gato, hari abapolisi bari basubije amafaranga menshi yari yatoraguwe aha ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, muri abo hakaba harimo Frank Bizimungu wasubije amadolari ya Amerika 40 000 (Arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) naho Willy Bizimana we yasubije amadolari 19700 (ubu yarenga miliyoni 16 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda), undi akaba ari Jeanette Mujawamariya wasubije amadolari ya Amerika 800 (arenga ibihumbi 650 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda). Muri Werurwe 2015, undi mupolisi na we yasubije umuntu amadolari ibihumbi bitatu (3,000$) na we wari uyataye ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA