Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ribigaragaza, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, imvura nyinshi irimo umuyaga yatwaye ubuzima bw’abantu batatu, yangiza imitungo y’abaturage ndetse isenya ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Nyarugenge amazu agera kuri 703 niyo yangiritse mu Mirenge ikurikira : Nyarugenge (298), Nyakabanda (120), Nyamirambo (51), Rwezamenyo (121), Kigali (25), Kanyinya (15), Kimisagara (11) na Gitega (62). Mu Karere ka Kicukiro hangiritse amazu 2 Rwampara mu Murenge wa Kigarama.
Ibikorwa remezo byangiritse ni Umuhanda w’amabuye wa Ntaraga (Nyakabanda), Ibyumba 10 by’amashuli mu kigo cy’amashuli cya Kabusunzu na ruhurura ya Mpanzi (Gitega).
Abantu batatu bitabye Imana bari batuye mu Mirenge wa Gikondo na Kanombe mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwifatanyije n’ababuze ababo hamwe n’abasizwe iheruheru n’ibi biza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi buvuga ko burimo gukorana na Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ndetse no gufasha abasenyewe n’ababuze ibyabo.
Mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’abatuye mu manegeka, hatangijwe gahunda yo kubaka imidugudu y’ikitegererezo ahazimurirwa bamwe mu baturage batishoboye batuye mu manegeka.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gukangurira abatuye mu manegeka kwimuka kugira ngo barengere ubuzima bwabo.