AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ukuri ku mubumbyi nyawe wa Kigali Convention Center wahembwe kuyitemberezwamo

Ukuri ku mubumbyi nyawe wa Kigali Convention Center wahembwe kuyitemberezwamo
11-07-2017 saa 11:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13382 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017, ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel bwakiriye umwana witwa Gisa Gakwisi agahemberwa kuba yarabumbye inyubako yabo akoresheje ibumba, abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko haba harabayeho kuriganya umubumbyi nyawe w’iki gihangano, kuko ifoto yari yagaragaye mbere yagaragazaga undi mwana utandukanye n’uwahembwe. Nyamara, ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel bwagaragaje ko nta buriganya bwabayeho.

Mu kwezi gushize kwa Kamena, nibwo ifoto y’umwana uri iruhande rw’ikibumbano gifite ishusho ya Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel, yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bidatinze, ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel bwashakishije uwakibumbye aza kuboneka, ndetse ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 ahembwa ibihembo bitandukanye birimo kuyitemberezwamo n’ababyeyi be, hamwe n’ibindi birimo impano no kuzatangiza amarushanwa azamwitirirwa.

Umwana wakwirakwijwe cyane ku ifoto mu by’ukuri si we Gisa

Urebye koko ifoto yari yakwirakwijwe mbere, bigaragara ko umwana uri ho atandukanye n’uwahembwe akanatemberezwa muri Kigali Convention Center. Ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel bwasobanuye uko byagenze. Bagize bati : "Twamenye ko umwana uri ku ifoto yakwirakwijwe, ari inshuti ya Gisa. Uyu niwe Gisa n’umuryango we mwiza."

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com abishimangira, uyu mwana wagaragajwe ku ifoto yakwirakwijwe mbere, we yitwa Uwikunda ariko bakunda kumuhimba Gasore, akaba ari inshuti cyane ya Gisa Gakwisi ndetse ni abaturanyi, kuko bombi ababyeyi babo batuye mu kagari ka Ruhando, mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aka kagari kakaba ari nako kubatsemo inyubako ya Kigali Convention Center.

Gisa n’ababyeyi be batemberejwe muri Kigali Convention Center

Uyu Uwikunda niwe wari iruhande rw’igihangano cya mugenzi we cyafotowe kigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko ubwo ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blu Hotel bwakurikiranaga basanze uwabumbye igihangano ari uyu Gisa Gakwisi ari nawe wagombaga kubihemberwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA