Guhera mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ubutumwa bwanditse hamwe n’amajwi ashimangira ko umugore uherutse kuvugwaho ko yasanganywe icyorezo cya Coronavirus mu Gatenga ndetse ko yari yarashinze akabari mu rugo, ngo icyo cyorezo cyaba cyamuhitanye. MINISANTE yagize icyo ivuga kuri ayo makuru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho no kumenyekanisha amakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gishamikiye kuri MINISANTE, Niyingabira Mahoro Julien, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.rw ko ibikomeje kuvugwa ari ibihuha kuko ngo bakomeje kuvugana n’abaganga bamukurikirana bakababwira ko ameze neza.
Uyu muyobozi avuga ko ibyakomeje kuvugwa nabo byabagezeho kandi ari ibinyoma, gusa ngo ibihuha byose ntibajya bafata umwanya wo kubisobanura cyane ko batazi n’aho byavuye cyangwa uwabikwirakwije. Avuga ko MINISANTE atari nayo ifite inshingano zo kumenya aho byavuye gusa icyo ihamya kikaba ari uko ari ibinyoma.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ni uko uwo mugore munini yafatiwe mu Gatenga aho yari yarashinze akabari mu rugo, agasanganywa icyorezo cya Coronavirus ndetse agace yari atuyemo kose kagashyirwa mu kato. Kuva ubwo havuzwe byinshi ku bantu yaba yaranduje, uko yabikoze n’ibindi byinshi usanga abantu badahuza.