Umubyibuho ukabije ubwawo ubangamira abatari bacye cyane abagore n’abakobwa, ariko ibyo bikiyongeraho ko umubyibuho ukabije akenshi ujyana n’indwara zitandukanye. Hari abagerageza kugabanya ibiro bikangam nyamara Rusaro Anaella we yabashije kubigeraho, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice yavuye ku biro 180 ubu afite ibiro 82 kandi nabwo ashaka kubigabanya.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Rusaro Anaella yadutangarije uburyo kuva yavuka yari afite umubyibuho ukabije bitewe n’imisemburo, kugeza ubwo yagize imyaka 24 afite ibiro 180. Yagize ati : "Kuva navuka sinigeze nibona ntari obese (ntabyibushye cyane), nakuze mbyibushye ariko rero muri 2014 nibwo nisanze mfite ibiro 180, atari ukubera kurya cyane, ahubwo kubera ikibazo cy’imisemburo no kutakimenya kare ngo umuntu agifatire imigambi hakiri kare."
Anaella yari umukobwa munini w’ibiro bigera ku 180
Nk’umukobwa ukiri muto mu myaka, ibi byatumaga yumva yiyanze, ndetse akumva ntameze kimwe n’ab’urungano rwe, rimwe na rimwe bakajya banamuseka. Aha agira ati : "Numvaga nanze ubuzima, nkumva ntadukanye cyane n’ab’imyaka yanjye, cyane cyane iyo nagendaga mu muhanda bakanseka, cyangwa se iyo nicaraga ku ntebe cyangwa ndyamye ku gitanda bikavunika. Numvaga ntabona icyerekezo cy’ubuzima, nkumva ko n’umbwira ko ankunda ari uburyarya."
Ibi ariko byaje guhinduka, atangira gufata ingamba ubwo yari ageze aho akomerewe, kubasha kugenda no guhumeka neza ari ikibazo kubera umubyibuho ukabije. Rusaro ati : "Nari ntagiye kugira ibibazo byo kugenda, guhumeka, ntabasha kwihagurutsa kandi mfite imyaka 24. Nza kujya kwa muganga bambwira ikibazo mfite, bambwira ko ngomba kubagwa. Ku bw’ubuntu bw’Imana ndabagwa, ariko mfite trauma yo kubyibuha. Bituma n’ubwo nari narabazwe, kubera trauma nkihata ibintu binanura cyane, mva ku miceri, ibirayi, imigati, za chocolate n’ibindi, bituma ndushaho guta ibiro byinshi kandi vuba.Kubagwa byaramfashije ariko iyo ntashyiramo imbaraga, ntabwo nari kuba narataye ibiro 98 mu mwaka umwe n’igice. Kubera ihahamuka ryo kubyibuha, nagiraga ubwoba bw’ibiryo bimwe ba bimwe. N’ubu niko bikiri, nzakomeza kugeza ngize byibuze ibiro 70"
Mu bihe bitandukanye, aya mafoto agaragaaa uburyo Rusaro yagiye ata ibiro kugeza ubwo ubu afite 82
Rusaro Anaella ubu ni umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, bigaragara ko ari muto ugereranyije n’uko yari ameze mu myaka nk’ibiri ishize, ubwo umubyibuho watumaga agaragara nk’umugore munini. Kuba ibi yarabashije kubigeraho, ni ishimwe rikomeye ku Mana ariko hari n’inama agira abantu babangamirwa n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Rusaro ati : "Inama nagirira buri muntu hano, sinamwifuriza kugeza ku rwego rwo kubagwa. Birakenewe pe ariko biranavuna cyane. Niba utararengerana mu kubyibuha, tangira hakiri kare kuko ikitwica ni ukuryoherwa n’ibiryo ariko ukirengagiza icyo umubiri wawe ukeneye. Imana yaduhaye imibiri kugira ngo iyituremo, ntawagukundira umubiri kurusha wowe ubwawe, nk’uko uwitaho ugura imyenda, ibirungo (make ups) cyangwa uko utaka inzu yawe, ni nako ugomba kwita ku mubiri wawe. Wikwita ku bakureba, ku bakuvuga, icyo benshi bita ko ari umuvumo ku buzima bwawe ejo hazaza hawe kizabera umugisha cyangwa se bihe isomo isi yose."
Rusaro Anaella yagiye atakaza ibiro kugeza ubwo atakaje ibirenga 92 mu mwaka umwe n’igice
Nk’uko abahanga mu by’ubuzima bagiye babigaragaza, zimwe mu ndwara ziherekeza umubyibuho ukabije twavugamo nka Diyabete, kannseri zinyuranye, indwara zifata amagufa, umwijima, impyiko, n’indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso.