Umunyarwanda witwa Ephrem Rukundo, wari ukurikiranweho n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyaha cyo gusambanya umukobwa atabishaka kandi batabyumvikanyeho, amuhengereye asinziriye, byarangiye urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bimushinja iki cyaha.
Umunyarwanda Ephrem Rukundo w’imyaka 36 y’amavuko, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2010 aho yari agiye kwiga muri Kaminuza ashaka impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi mpuzamahanga.
Urubanza Rukundo Ephrem yaregwagamo gusambanya umukobwa atabyumva kandi atabishaka, hashize igihe rusomewe mu rukiko rukuru rwa Yolo muri Leta ya California muri Amerika. N’ubwo hari hashize igihe ntaho bitangajwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, byabaye ngombwa ko ikinyamakuru Ukwezi.com kibibamenyesha kuko ari inshingano dusabwa n’amahame y’umwuga, avuga ko iyo hatangajwe inkuru ijyanye n’ubutabera, n’umwanzuro wabwo uba ugomba gutangazwa bityo uwaba yaranahanaguweho ibyaha agakurwaho icyasha mu maso y’abamenye ko yari arimo gukurikiranwa.
Ubusanzwe uyu musore yari akurikiranyweho kuba tariki 26 Mata 2015, yarasambanyije umukobwa batabyumvikanyeho, ahubwo akaba yarabikoze amucunze asinziriye mu ntebe.
Umushinjacyaha witwa Deanna Hays yari yabwiye urukiko ko uwo mukobwa yakangutse agasanga arimo kugirana imibonano mpuzabitsina na Rukundo Ephrem, ndetse n’ibizamini bya DNA bikaba byaragaragaje ko nta kabuza Rukundo ari we uwo mukobwa yakangutse asanga barimo gukorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 22 y’amavuko ariko utaratangajwe amazina kubera ko yahohotewe, we yashimangiraga ko tariki 26 Mata 2015 yari yaje mu gace ka Davis muri Califonia aho yagombaga gusura mukuru we, hanyuma akanitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukobwa w’inshuti yabo.
Yakomezaga avuga ko muri ibyo birori yaje kunywa inzoga nyinshi agasinda maze ninjoro akajya kuryama mu ntebe zo mu nzu y’uwo mukobwa mugenzi we wari wagize ibirori. Rukundo Ephrem nawe yari muri ibyo birori, akaba yaranakundanaga n’umukobwa wabanaga n’uwo wari wakoresheje ibirori.
Uyu mukobwa witangiraga ubuhamya mu rubanza rwe, yavugaga ko yagiye kuryama mu ntebe ahagana saa saba z’ijoro mu gihe abandi bari bagiye kuryama mu byumba, maze akaza gukanguka ahagana saa kumi zo mu rukerera agasanga Rukundo Ephrem arimo kumusambanya.
Uyu mukobwa yatangaje ko atari amuzi cyane, kuko bari bahuriye muri ibyo birori ku mugoroba ari naho yamubonye bwa mbere, gusa icyo yari yabashije kumenya ni uko yakundanaga n’umukobwa wabanaga n’uwo yari yaziye mu birori. Yavugaga ko amaze gusanga amusambanya yamubajije amazina akanga kumusubiza ahubwo agahita yigendera.
Icyo gihe yahise yihutira gusaba mukuru we kumufasha, bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Davis maze bahita batanga ikirego, Polisi iza kumuta muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri, kuva ubwo atangira kugezwa imbere y’inkiko.
Uyu mukobwa yivugira ko Rukundo yamusambanyije asinziriye ameze nk’uwataye ubwenge, akaba ndetse yarumvise uburyohe gacye akabifata nk’urimo kurota. Gusa avuga ko atari yigeze yumvikana nawe ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Dean Johansson waburaniraga Ephrem Rukundo we yahakanye ibyaha umukiliya we yashinjwaga, akavuga ko kuba barakoranye imibonano mpuzabitsina bigaragara ko bari babanje kubyumvikana. Yasabye urukiko gushishoza, kuko nta n’undi mutangabuhamya wemezaga ko Ephrem yasambanyije uyu mukobwa batabyemeranyijweho. Ibyo kuba barakoranye imibonano mpuzabitsina ntiyabihakanye, ariko yavuze ko bitabayeho ku gahato.
Ubuhamya bw’uyu mukobwa kimwe n’ubw’umunyamategeko uburanira Ephrem Rukundo, bumaze gutangwa, urukiko rukuru rwa Yolo rwasesenguye ibyatangajwe n’impande zombi maze rwanzura ko Ephrem Rukundo adahamwa n’ibyaha ndetse ruhita rutegeka ko anarekurwa nta yandi mananiza.