AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwashyiriyeho umwihariko w’akato abaturuka mu bihugu 9 birimo Mozambique

U Rwanda rwashyiriyeho umwihariko w’akato abaturuka mu bihugu 9 birimo Mozambique
29-11-2021 saa 07:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 942 | Ibitekerezo

Abaturuka mu Bihugu icyenda birimo Mozambique, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi mu gihe abavuye mu bindi byose bazajya bashyirwa mu kato k’umunzi umwe.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, rivuga ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron buhangayikishije Isi, abantu baturuka muri ibi Bihugu icyenda bazajya bashyirirwaho umwihariko w’akato.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi ari abazaba baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko urutonde rw’ibi Bihugu ruzagenda ruvugururwa bitewe n’uko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 buzaba buhagaze ku Isi.

Iri tangazo kandi rivuga ko abandi bagenzi baza baturutse mu bindi Bihugu bo bazajya bashyirwa mu kato k’Umunzi umwe.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, yari yafatiwemo ibyeyemezo by’uko u Rwanda ruhagaritse ingendo z’indege ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Itangazo ry’Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, byavugaga ko abagenzi baruka mu Bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa COVID-19, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA