Guhera mu ntangiro z’umwaka ushize, Abashakashatsi bo mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye gukora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo gupima icyorezo cya SIDA ndetse na Mburugu hifashishijwe telefone igendanwa, mu minota 15 gusa umuntu akaba ashobora kwifashisha ubu buryo akamenya niba yaranduye cyangwa niba ari muzima ndetse yaba yaranduye akamenya n’uko abasirikare b’umubiri bahagaze. Uyu mushinga ubu ugeze kure, kandi gahunda ihari ni uko abantu bazajya babasha kwipima ubwabo batagombye kujya kwa muganga.
Ubu buryo bukomeje gukorwaho igeragezwa hirya no hino ku isi, ni uburyo bworoshye kandi buhendutse cyane ugereranyije n’ubusanzwe bukoreshwa hapimwa amaraso muri laboratwari (Labotoire). Bubasha kugaragaza muri telefone uburyo agakoko ka SIDA kakwiriye mu mubiri ku murwayi wayo, ndetse n’indwara ya mburugu nayo ibasha kugaragazwa muri telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga rya internet (Smartphones).
Ubu buryo bukoresha telefone igendanwa bukabasha gukoreshwa mu gupima agakoko gatera SIDA, burahendutse ubaze ikiguzi cy’ibikoresho by’ibanze bikenerwa, kuko bugeza ku madolari 34 gusa (atarenga ibihumbi 27 by’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe uburyo busanzwe kubukoresha bwatwaraga akayabo k’amadolari 18.000, ni ukuvuga arenga 14.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu buryo bwombi, aya mafaranga si ikiguzi cyo gupima umuntu umwe, ahubwo ni ikiguzi cy’ibyakenerwa ngo hatangire gupimwa abantu benshi batandukanye.
Muri Gashyantare umwaka ushize, bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoresheje ubu buryo mu gupima abarwayi ba SIDA bagera kuri 96 harebwa imiterere y’Abasirikare b’umubiri, abenshi muri abo bakaba bari abagore batwite bashakaga kugabanyirizwa ibyago byo kuba bakanduza abo batwite. Gukoresha ubu buryo biroroshye, kuburyo abakozi babukoresheje babihuguriwe mu minota 30 gusa.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Dr Sabin Nsanzimana uyobora ishami ryo kurwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandura, mu kigo gishinzwe ubuzima RBC, yadutangarije ko umushinga wo gupima agakoko gatera SIDA na mburugu hifashishijwe telefone igendanwa, ugeze kure kuburyo mu minsi ya vuba ubu buryo buzatangira gukoreshwa, kandi abanyarwanda benshi bakazafashwa kuzajya bipimira iwabo bitabaye ngombwa ko bajya ku bitaro cyangwa ku bigo nderabuzima.
Dr Sabin Nsanzimana avuga ko nk’umwe mu bari mu itsinda ry’Abanyarwanda bakoze ubu bushakashatsi n’igeragezwa bafatanyije n’abandi bashakashatsi bo muri Columbia University, basanze ubu buryo bukora neza, ariko hakaba hategerejwe ko bwemezwa burundu n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kugirango bujye ku isoko butangire gukoreshwa. Avuga kandi ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, hazabaho uburyo bwo kongera gukurikirana uyu mushinga, hagamijwe kureba uko telefone nyinshi zabasha gukorerwaho uku kwipima, n’abantu bamwe bagasobanurirwa uko bazajya bipima.
Ubu buryo bukoreshwa hifashishijwe akuma kitwa "Dongle", gacomekwa kuri telefone igendanwa iri mu matelefone agezweho, hanyuma ako kuma kagashyirwamo amaraso y’ushaka kwipima, ibisubizo bikagaragarira muri telefone, kandi bigakorwa mu gihe kitarenga iminota 15 gusa.
REBA VIDEO Y’UKO BIBA BIKORWA HANO :