Haciyeho ibinyejana byinshi abantu barya inyama. Hano iwacu mu Rwanda ho zahawe utundi tubyiniriro, nk’akaboga, imbonekarimwe n’andi atandukanye. Akenshi mu miryango idakoresha inyama cyane mu biribwa byabo bya buri munsi, usanga iyo zariwe aba ari nk’umunsi mukur. N’ubwo hari imyaka myinshi ikiremwamuntu cyamaze gitunzwe n’inyama nyinshi, abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko n’ubwo kuzirya ari byiza ariko ku rundi ruhande bishobora kuba bibi cyane.
Umubare mwinshi w’abantu batekereza ko inyama ari ikiribwa fatizo ku buryo usanga baba bifuza no kuba bazirya kuri buri funguro ryabo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko toni zirenga 250,000,000 z’inyama ziribwa n’abaturage batandukanye ku isi gusa uyu mubare ugenda wiyongera uko imyaka ihita.
Nk’uko urubuga men’sfitness.com rubitangaza, inyama zigizwe ku kigero kingana kigera ku 10% y’ibinyamavuta, zikaba zifite intungamubiri zingana na 20% ndetse na 70% by’amazi. Ikindi kizubatse kandi ni ikinyabutabire kizwi nka Fer zikaba ndetse zinakungahaye kuri Vitamin A, B, D ndetse na Vitamin K tutibagiwe n’umwunyugugu witwa Sodium uba ukenewe cyane mu buzima bwa muntu.
Ugendeye ku bigize inyama ,wakwemera udashidikanya ko kuzirya ari iby’ingenzi mu buzima bwacu. Abahanga bakomeza basobanura ko kurya inyama nyinshi cyangwa se akaba arizo ugira ibiryo fatizo mu mafunguro yawe, bishobora kuba byatera izindi ngaruka ku buzima bwawe. Muri make, dore ingaruka ushobora gukururirwa no kurya inyama :
1. Ibyago byinshi byo kurwara Cancer, diabetes na goutes : Inyama, amagi ndetse n’ibikomoka ku mata usanga bikungahaye ku binyamavuta ndetse urubuga bustle.com rutangaza ko Abanyamerika 2.200 ku munsi bicwa n’ibi binyamavuta binyuze mu ndwara z’imitima n’izindi. Umuganga witwa Anne-Marie Grace wakomeje kugenda yakira abantu bafite imirire mibi yatangaje ko ari ngombwa ko hitabwaho kumenya ko indwara ziyongera uko hakomeje kuribwa inyama nyinshi.
Mu mwaka wa 2016, Ikigo Gishinzwe Ubuzima ku isi cyatangaje ko inyama zanyujijwe mu nganda zongera ibyago byo kurwara Kanseri ku nyama zo munda zifasha mu igogorwa ry’ibyo twariye ku rugero rungana na 18%.
Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza no mu Budage bugaragaza ko abantu batarya inyama bafite amahirwe angana na 40% yo kutibasirwa na Kanseri ugereranyije n’abantu barya inyama. Mu mwaka wa 2014, ubushakashatsi bwakorewe muri Havard University bwagaragaje ko abangavu barya inyama zitukura buri munsi, bafite ibyago byo kuzarwara Kanseri y’amabere nyuma yo gucura ku rugero rwa 22%.
2. Kwiyongera ibiro ku buryo bukabije : Uko umuntu arya inyama, niko bijyana no kwiyongera ibiro. Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), miliyaridi zirindwi z’abantu bafite ibiro ndengakamere. Ubu bwiyongere bukabije bw’ibiro ni ikimenyetso fatizo cya Diyabete yo mu cyiciro cya 2 ari byo binagaragaza ukwiyongera gukabije kw’umubare w’abarwayi ba Diyabete.
3. Kugabanuka kw’ubushobozi bwo gutekereza : Ibyavuye mu bushakashatsi bwamaze imyaka 4 bukorerwa ku bagore 6.000 bari bafite imyaka 65 byagaragaje ko bamwe muri aba bagore bahabwaga inyama kuri buri funguro batakaje ubushobozi bwo gufata mu mutwe no gutekereza mu gihe abagaburirwaga imboga n’imbuto bo bari bakimeze neza. Kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko bitera indwara nka Dementia (kugira amazinda) ndetse na Alzheimer’s disease.
4. Kugabanuka kw’uburambe bwa muntu : Mu bice bitandukanye byo ku isi, bitewe n’ingaruka zitandukanye zikomoka ku nyama zavuzwe haruguru, abantu barya inyama ku kigero cyo hejuru ntibarama ugereranyije n’abatazirya. Tugendeye ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu 7.000 bugatangazwa mu kinyamakuru JAMA Internal Medicine, abantu batarya inyama bari bafite amahirwe yo kubaho ku kigero cya 12%. Abagabo batarya inyama nibura bashobora kumara imyaka 83 mu gihe abagabo barya inyama bo bashobora kumara imyaka 73 yonyine naho abagore batarya inyama bakaba bafite uburame bw’imyaka 85 naho abarya inyama bo bikaba ari imyaka 79 yonyine.
Inyama si ikiribwa fatizo kuko sicyo warya kugira ngo ubeho, ahubwo iki ni ikiribwa cyakabaye gifatwa nk’inyongera. Yego kurya inyama ni ingenzi ku buzima ariko wagakwiye kwirinda kurengera kuko byakugiraho ingaruka zitari nkeya. N’ubwo abashakashatsi mu by’ubuzima badahwema kugaragaza ingaruka mbi zishobora gukomoka ku nyama, abenshi barushaho kunurirwa n’aka kaboga !