Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye, bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu akaba ashobora kubana na bwo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika. Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo, ari byo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cyangwa 12/8 ari byo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, n’izirimo umaze kuyohereza (ari byo bizwi nka systole/diastole). Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cyangwa 14/9, biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Gusa nanone abaganga bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.
Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso, ariko biterwa n’imyitwarire yawe cyane cyane : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :
Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bavuga mu ndimi z’amahanga ko ari “tueur silencieux” cyangwa “Silent Killer”, kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara. Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.
Ese waba uzi imiti y’umwimerere idafite ingaruka yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru. Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara, gukira bikaba byaranze. Ubu habonetse imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi. Muri iyo miti twavugamo nka : Cardiopower capsule,SuperCoQ10 Capsule,Gingko biloba capsule..............Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Ku bifuza aho babona iyi miti y’umwimerere yizewe kandi yemewe yabafasha gukira burundu indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’abashaka kuyirinda, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw