AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi,Kigali,Ngoma,Nyagatare na Rutsiro habonetse abarwayi 24 bafite covid-19

Rusizi,Kigali,Ngoma,Nyagatare na Rutsiro habonetse abarwayi 24 bafite covid-19
30-06-2020 saa 22:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1665 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 30 Kamena 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi 24 bashya bafite icyorezo cya covid-19.

Aba barwayi bashya babonetse mu bice bitandukanye by’igihugu mu buryo bukurikira : Rusizi:13, Kigali:7, Ngoma:2, Nyagatare:1, Rutsiro:1.

Ibi byatumye mu Rwanda abamaze kwandura bose baba 1025, abakize biyongereyeho bane baba 447, abakirwaye ni 576.

Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza Abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19, arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA