AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rukundo w’imyaka 8 wahembwe nk’intwari, akomeje kwitabwaho bidasanzwe kubera ibyo yakoze

Rukundo w’imyaka 8 wahembwe nk’intwari, akomeje kwitabwaho bidasanzwe kubera ibyo yakoze
19-02-2018 saa 17:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12587 | Ibitekerezo

Rukundo Yasiri, ni umwana w’imyaka 8, ukomeje kwitabwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) mu rwego rwo kumushimira ibyo yakoze benshi bafata nk’igikorwa cy’ubutwari. Inkuru y’igikorwa yakoze yanyuze umutima wa benshi, ndetse yagiye afashwa kubona amafaranga yamufasha we n’umuryango we, byatumye n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura WASAC, cyaramuhembye amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse agahabwa n’igare ry’abana, ariko ntibyarangiriye aha kuko akomeje guhabwa n’ibindi by’agaciro.

Nyuma y’ibihembo WASAC yashyikirije Rukundo Yasiri birimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse n’igare ry’abana, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko bahise bamujyana mu kigo cyiza aho akomeje kwiga kandi akaba abasha gutsinda neza, bakaba bazakomeza kumurihira amashuri kugeza arangije amashuri abanza.

Ubuyobozi bwa WASAC buti : "Yasiri Rukundo wakoze igikorwa cy’indashyirwa, yatangiye ishuri mu kigo gishya mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2018). Yatsinze ibizami ahita ajya mu mwaka wa gatatu. WASAC iri kumwishyurira kugeza arangije umwaka wa gatandatu w’amashuru abanza (primary). Yasiri Rukundo yatangiye kwiga ururimi rw’icyongereza muri icyo kigo cy’ishuri rishya , bigaragaza ko amaze kugera ku rugero rwiza rw’imivugire

Byose bijya gutangira, hari tariki 26 Nzeri 2017. Uwitwa Camarade Virgile yasanze Rukundo Yasiri mu muhanda, abona afite agapande ka Supernet arimo kugerageza gupfuka itiyo y’amazi yari yatobotse. Virgile yarabibonye arahagarara, hanyuma umwana amubonye arikanga ahita avuga ati : "Si njyewe wayimennye, ahubwo ndi kugerageza kuhafunga ngo amazi areke kumeneka"

Camarade yakozwe ku mutima n’ubutwari bwa Rukundo Yasiri maze bucyeye ajya kumusura iwabo ndetse abonana n’ababyeyi ye. Yasanze Yasiri avuka mu muryango w’ abana batatu, akaba ari we mfura. Akurikirwa na mushiki we ufite imyaka ine, ndetse umunsi Camarade Virgile amusanga agerageza guhoma itiyo, uwo mushiki we niwe yari avuye kugeza ku ishuri. Abo bombi bakurikirwa na musaza wabo ukiri uruhinja.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO VIRGILE YAGIRANYE NA YASIRI NYUMA YO KUBONA IGIKORWA YAKOZE :

Se wa Yasiri aracyari muto kuko afite imyaka 30 y’amavuko, ubwo Virgile yajyagayo akaba yarasanze nta kazi afite kuko mbere yakoraga ububaji ariko aho yakoraga baje gufunga abura akazi. Virgile yasanze kubura akazi kuri Se wa Yasiri, byaratumye amukura mu ishuri yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 25.000 ku gihembwe, amujyana mu ryo bishyura 6.000, ibintu ababyeyi b’uyu mwana bombi bahamije ko byatumye umwana wabo asubira inyuma mu bumenyi n’imyigire ye ariko bakabura uko bagira.

Camarade Virgile wari wakozwe ku mutima cyane, abo yari yasangije inkuru ya Yasiri bari bamweretse ko bafatanya gushimira uyu mwana umutima yagize. Ubwo yabazaga ababyeyi be icyo bumva uyu mwana yahabwa nk’ishimwe, nyina umubyara yagize ati : “Urebye, kubera ko ari agashimwe k’umwana, sinzi niba abo mwavuganye babishobora ariko Yasiri na mushiki we, ahantu biga ntituhishimiye pe, ni uko nyine ubushobozi bwanze. Abo bacuti bawe, badufashije tukamusubiza mu ishuri yigagamo, byaba byiza kuko yabona ubumenyi n’ubwenge tumwifuriza". Papa Yasiri nawe icyo gihe yongeyeho ati : “Nk’ubu kubona akazi ni ikibazo, ariko mumfashije kubona akazi, nakongera nkita ku muryango nk’uko nabikoraga mbere, erega ibintu ntibyoroshye”.

Kuva icyo gihe, abantu batandukanye bagiye bakusanya inkunga yo guha ishimwe Yasiri ku bw’umutima yagaragaje ugakora benshi ku mutima, ndetse na WASAC yamenye bwangu ibyakozwe n’uyu mwana bahita bajya kumusura bategereza kuzagira icyo bamukorera kizamushimisha.

Tariki 10 Ukwakira 2017, Camarade Virgile yari amaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda agera kuri 140,805 atabariyemo ay’abantu bari bagize icyo bamwemera ariko batarayamuha. Kuva ubwo bahise bisuganya, bapanga uko bajya gusura Yasiri bakamugezaho n’iri shimwe ryavuye mu bantu batandukanye bakozwe ku mutima n’ibyo uyu mwaka ukiri muto yakoze.

Kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, ubuyobozi bwa WASAC bwasanze uyu mwana ku kigo cy’amashuri yigagaho, bamuhemba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe ndetse bamuha n’igare, byombi ngo bizamufashe kurushaho kunoza ibyo yiga. Bamugeneye iri shimwe ngo n’abandi bana babonereho, bamenye ko kubungabunga amazi no kwanga ko yangirika ari igikorwa cyiza gikwiye kuranga buri wese. Nyuma y’ibihembo ariko, ubuyobozi bwa WASAC bushimangira ko bwahise bunashakira umwana ikindi kigo cyiza, aho yishyurirwa na WASAC kuzageza arangije amashuri abanza.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, Aime Muzola washyikirije uyu mwana ibihembo bye by’ishimwe, yasabye n’abandi bana biga ku ishuri rimwe na Yasiri kuzajya bakurikiza urugero rwiza yabahaye, ndetse abizeza ko n’undi warangwa n’igikorwa cyiza muri bo yabishimirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA