AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Abafite uturima tw’igikoni ni 82, 2%, hari n’abatazi gutegura indyo yuzuye

Ruhango : Abafite uturima tw’igikoni ni 82, 2%, hari n’abatazi gutegura indyo yuzuye
22-03-2018 saa 14:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 448 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko abaturage bako bageze ku kigero cya 82,2% mu kugira uturima tw’igikoni gusa hari n’abadufite batazi gutegura indyo yuzuye bifashishije imboga rwatsi zihingwa kuri utu turima. Ibi ariko abaturage bamwe bo bavuga ko ikibazo ariukubura aho bashyira utwo turima ariko n’abadufite bakavuga ko nta mahugurwa bahabwa ajyanye no gutegura indyo yuzuye .

Abaturage bo mu mirenge ya Ntongwe, Kinazi na Ruhango yo mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bari guhugurwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru , ‘Media High Council’ ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Ubizima, RBC. Ahari kugarukwa kugaruka ku buzima bw’abaturage harimo n’ingingo y’ubumenyi bw’abaturage mu gutegura indyo yuzuye hakoreshejwe ibyo biyezereza kuri utu turima tw’igikoni.

Nyiraminani Bertha, utuye mu mudugudu wa Nyabusunzu, akagari ka Gisare mu murenge wa Kinazo ho muri aka karere ka Ruhango, ni umubyeyi w’abana bane avuga ko amaze imyaka 8 aba muri aka gace ariko akaba acumbitse ari nayo mpamvu kuri we bimugora kubona ubutaka bwo kubakaho akarima k’igikoni. Avuga ariko ko umucumbikiye ari nawe nyir’aya mazu abamo.

Nyiraminani ariko avuga ko azi gutegura indyo yuzuye ariko ikibazo agira ni uko adafite akarima k’igikoni kuko abayeho mu buzima bwo guca incuro ahingira abaturanyi bakamugenera udufaranga avuga ko ari iyanga

Uwitwa Mushimimana Marie Rose utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango we yavuze ko afite akarima k’igikoni ariko ngo aziko indyo yuzuye iri iz’abakire bafite amafaranga yo kujya kugura inyama n’amavuta ku isoko

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie yavuze ko iki kibazo cy’abaturage batazi gutegura indyo yuzuye ahanini kidaterwa n’ukubura ibyo byo kurya ahubwo biterwa n’imyumvire dore ko muri aka karere ibyo kurya bihari kandi ku buryo buhagije.

Yagize ati “Inaha harera kandi ni porogaramu twatangiye yo kugira ngo dushishikarize abaturage kugira akarima k’igikoni ariko ntabwo turabigeraho nk’uko tubyifuza, ntabwo turabigeraho ijana ku ijana biri no mu mihigo dufite turimo gukurikirana ni nayo mpamvu ubu ngubu twatangiye kumanuka twegera abaturage twifashisha inzego zikorana n’abaturage kugira ngo dukomeze kwigisha kuko nin’ibibazo bidasaba amafaranga ahubwo bisaba kwigisha abaturage tukabigisha ko bakwiye kugira akarima k’igikono kandi aba bimenye byagaragaye ko hari ingaruka nziza byagize”

Meya Nkurunziza yavuze kandi ko muri aka karere ka Ruhango bamaze kugera ku kigero cya 82,2% by’abaturage bafite uturima tw’igikoni ariko nk’uko bikomeza bisobanurwa n’ubuyobozi ngo urugendo ruracyari runini kugira ngo bagere ku ijana ku ijana cyane ko ngo hari n’abafite uturima tw’igikoni usanga batazi uburyo bwo kudukoresha mu gutegura indyo yuzuye barwanya imirire mibi.

Ikibazo cy’o kugwingira kw’abana n’imirire mibi cyagarutsweho cyane na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yafunguraga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu mpera za Gashyantare.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cy’imirire mibi kimaze imyaka 15 kigarukwaho haba mu mwiherero ndetse no hagati mu bihe bisanzwe, aha ariko yahise avuga ko bisa nk’aho nta gikorwa kigaragara ngo iki kibazo gicike burundu

Yagize ati “Kuki mu mirire mibi twajya mu ba nyuma. Habuze iki ? Ndashaka ko mumbwira bayobozi mwicaye hano. Ni iki ? Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya ? Habuze iki ? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi ? Abana dusanga ku muhanda mu mwanda, kuki ? Tukivuze inshuro zingahe ?’’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA