AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Ababyarira ku bitaro bya Ruhango baratakambira ubuyobozi

Ruhango : Ababyarira ku bitaro bya Ruhango baratakambira ubuyobozi
27-03-2018 saa 08:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2387 | Ibitekerezo

Abaturage bagana serivisi zitangwa n’ibitaro by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi, baratakambira ubuyobozi bw’aka karere n’inzego zibishinzwe kubw’itegeko ryashyizweho ry’uko nta mubyeyi wemerewe kugenda kuri moto mu gihe avuye kubyarira kuri ibi bitaro.

Ababyeyi baganiriye na Ukwezi.com bavuze ko hari abaturuka mu mirenge ya Ntenyo, Byimana na Ruhango, mu kuva muri ibi bice berekeza ku bitaro bya Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi bakoresha moto aho bakora urugendo runini kugira ngo bagereyo.

Aba babyeyi bavuga ko iyo bavuye kubyara bagorwa no gutaha cyane ko mbere byari byemewe ko batega moto ikagendaho umugore n’umwana w’uruhinja aba avuye kubyara, gusa kuri ubu ngo hariho itegeko ry’uko batemerewe kugenda kuri moto ari batatu.

Umwe muri aba babyeyi twasanze ategereje imodoka iza ku mutwara yavuze ko amaze iminsi itatu abyaye aho yari acumbikiwe kuri ibi bitaro ariko bikaba byamusezereye gusa akaba yategereje imodoka atarayibona.

Yagize ati “Ni ukuri rwose ni imbogamizi kubera ko twagiraga amahirwe, twabyara umu motari akatujyana kugera mu Ruhango ni kure ntabwo tubona ukuntu tugerayo, none ku bitaro baratubwiye bati twabasezereye ntimuturarire mu bitaro. Twifuzaga ko badushakira nk’imodoka zizajya zituvana hano zitugeza mu Ruhango

Mugenzi we nawe wari uvuye kubyara yagize ati “Nk’ubu ngiye ku Ntenyo, nkaba nasahakaga imodoka injyana mu Ruhango nagerayo wenda nkagenda n’amaguru ariko ubu ngo nta mu motari wemerewe guheka umugore ufite agahinja polisi yahita imufata”

Ibivugwa n’aba babyeyi babihuza na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto aho nabo bavuga ko polisi yabujije gutwara ababyeyi bafite abana kuri moto cyane ko moto iba ifite ubwishingizi bw’abantu babiri mu gihe utwaye umubyeyi n’umwana baba babaye batatu, ibintu bishobora guteza ibibazo mu gihe haba habaye impanuka.

Umuyobozi w’Agateganyo w’akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie yavuze ko uyu muhanda uva mu Mujyi wa Ruhango werekeza mu murenge wa Kinazi ibi bitaro biherereyemo, ari umuhanda utanyuramo imodoka ariko kubufatanye n’abikorera bo muri aka karere ngo bari kureba uburyo bashyirayo imodoka zitwara abagenzi zikajya zifasha abo babyeyi.

Ibitaro by’akarere ka Ruhango byakira abo mu mirenge itandukanye y’aka karere by’umwihariko abaturuka mu mirenge ya kure irimo Byimana, Ruhango, Ntenyo n’abo mu bice bihana imbibe n’aka karere. Nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’ibi bitaro ngo mu kwezi kumwe bakira ababyeyi babarirwa hagati ya 200 na 220 barimo 90% bo muri aka karere ndetse n’abandi bo mu bice byegeranye n’aka karere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA