Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rugiye kuvugutira umuti bimwe mu bibazo byagiye bigaragara mu itangwa rya serivisi z’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Ibi byavugiwe mu kiganiro RSSB yagiranye n’ Itangazamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda kwishyura mituweli y’umwaka wa 2022/2023 uzatangira tariki 1 Nyakanga 2022.
RSSB yijeje Abanyarwanda muri rusange ko ikibazo cya serivisi zitagendaga neza muri Mutuelle de santé harimo n’ikibazo cy’imyirondoro irimo ibibazo zigiye gukemuka.
Mu itangwa rya Mutuelle de Santé hagaragayemo ikibazo cya bamwe mu baturage usanga imyirondoro irimo amakosa.
Ni ikibazo ahanini giterwa nuko hari abaturage baba bafite imyirondoro yo ku ndangamuntu idahuye n’igaragara kuri Mutuelle de Santé.
Abaturage barasabwa kujya guhinduza imyirondo yabo kugirango ba bashe guhabwa serivisi bashaka.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yasobanuye ko ikibazo cy’amazina aba yanditse nabi bidkwiye gutuma umuturage adahabwa serivisi ashaka.
Ati “Ku bijyanye n’amazina amazina adahuye ntago yimwa serivisi ahabwa service agasabwa kwihutira kujya ku Mirenge kujya gukosoza imyirondoro ye.”
Yakomeje agira ati “Iyo ari amazina adahuye icyo gihe nibwo inzego zivugana kugira ngo hemezwe neza uwo ariwe ariko haramutse habonetse umuntu utavuwe ngo kuko amazina adahuye ibyo nibyo tubatugomba kumenya kugirango tubashe gukosora dukorane na Mavuriro tubabwire ko ayo atariyo mabwiriza tugenderaho.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta yavuze ko bazakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gushakira umuti iki kibazo.
Ati “Ikibazo cy’imyirondoro ipfuye, hari abo amazina yabo aba yanditse nabi, amazina yo ku Indangamuntu zabo yanditse nabi ntahure nayo kuri Mutuelle de santé bigatuma nta serivisi bahabwa. Icyo twababwira nukujya gukosoza imyirondoro.”
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko umuntu agomba gukosoza imyirondoro ye hakiri kare akabasha kubona service akeneye.”
Kugeza ubu imiryango 55,687 ifite Abanyamuryango 275,525 ni bo bamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2022-2023, niyo mpamvu Abanyarwanda bose bashishikarizwa gukomeza kwishyura umusanzu usabwa.
Mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, Leta yifashishije Gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé),RSSB yatanze ikizere cya serivisi nziza mu gihe kiri imbere.