AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RBC ivuga ko Malaria ishobora kuranduka burundu mu Rwanda kubera icyizere cy’urukingo rwayo

RBC ivuga ko Malaria ishobora kuranduka burundu mu Rwanda kubera icyizere cy’urukingo rwayo
27-04-2021 saa 09:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 297 | Ibitekerezo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO) riherutse gutangaza ko hari urukingo rwa Malaria rutanga icyizere. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kikaba kivuga ko kurandura iyi ndwara mu Rwanda bishoboka mu gihe ruriya rukingo rwaba rwemejwe.

Uru rukingo ruri gukorwa na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ku bufatanye n’inzobere mu zo muri Burkina Faso, rutanga icyizere ku gipimo cya 77%.

Uru rukingo kandi ruri kugeragerezwa ku bana 400, rukaba rutanga icyizere cyo hejuru cyo kuba rwakingira iyi ndwara iri mu za mbere zihitana Abanyafurika benshi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria wizihirijwe ku kigo Nderabuzi rya Mabera mu Karere ka Bugesera.

Kwizihiza uyu munsi kandi banabaye umwanya wo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria mu Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura Malaria bihera kuri njye’.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin wagarutse kuri ruriya rukingo, yavuze ko kurandura Malaria bishoboka kubera na kiriya cyizere cya ruriya rukingo rutanga ku gipimo cya 77%.

Dr Sabin yagize ati “Kuba rugiye kuboneka turabishingira ku buryo inkingo ziri kuboneka mu gihe gito, dufatiye ku rugero rw’inkingo za COVID-19 zimaze kuboneka bidasabye igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe.”

Dr Sabin kandi avuga ko ibikorwa byo gutera imiti yica imibu, biri gukorwa neza ku buryo icyo cyizere cyo kurandura Malaria cyagira ishingiro agasaba n’ibindi bice byose kwihutisha ibi bikorwa kuko biri mu bikomeje gutanga umusaruro mwiza muri uru rugamba rwo guhangana na Malaria.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA