AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana
24-11-2020 saa 01:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4407 | Ibitekerezo

Prof. Pierre Clever Kayumba wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaranabaye mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima.

Prof. Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy), yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Nyakwigendera wari usanzwe utuye kuri 12 mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahagera yashizemo umwuka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Ntaganira Vincent, yihanganishije nyakwigendera, uri no mu bashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza Umuryango w’Abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG).

Yagize ati “Inkuru mbi kandi itunguranye, Prof. Kayumba P. Claver wo muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Medical Supply Ltd yitabye Imana. Tuzahora twibuka uguca bugufi kwe, ubwitange no gukunda igihugu. Sinzibagirwa uruhare rwe mu itangizwa rya @AERGFAMILY mu 1996.’’

Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwe mu bantu batatu bazobereye mu bijyanye na Farumasi mu Rwanda afiye Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.

Uyu mugabo wari Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ushinzwe Ishami ry’ibijyanye n’itangwa ry’amasoko y’imiti n’ikorwa ryayo.

Prof. Kayumba Pierre Claver kandi mu mwaka ushize yiyamamarije kuba umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza ariko aza gutsindwa na Prof Niyomugabo Cyprien


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA