AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma y’amezi arenga abiri ibyuma byarapfuye, Uburuhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye buri gukora 50%

Nyuma y’amezi  arenga abiri  ibyuma byarapfuye, Uburuhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye buri gukora 50%
18-05-2022 saa 08:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 357 | Ibitekerezo

Uburuhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye bwari bumaze amezi arenga abiri budakora kubera ikibazo cy’ibyuma bikonjesha byari byarapfuye bwongeye gukora.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa 4, nibwo inkuru yamenyekanye ko uburuhukiro bw’ibi bitaro butari gukora.

Abagiraga ibyago umurwayi wabo agapfira muri ibi bitaro, umurambo basabwaga bawujyanaga ku bitaro bya Mugonero biri ku bilometero birenga 20 cyangwa ku bitaro bya Kilinda biri ku bilometero 50.

Abaturage bavuga ko kujyana umurambo kuri ibi bitaro byabagoraga cyane kuko byatumaga bishyura amafaranga menshi kugira ngo bagere aho bashyira umurambo wabo, mu gihe bategereje ko inshuti n’abavandimwe babageraho ngo bashyingure.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibuye Dr Ayingeneye Viollette kuri ubu aravuga ko uburuhukiro bw’ibi bitaro byongeye gukora.

Yagize ati "Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima na RBC batwohereje abatekinisiye, ubu frigo ebyiri ziri gukora. Dutegereje ko isoko rya rwiyemezamirimo twasabye kuzana ibikoresho nawe azaza gukora izo ngizo ebyiri zisigaye".

Ubusanzwe uburuhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye bibamo frigo enye, ubu hari gukora ebyiri bivuze ko ubu buruhukiro buri gukora 50%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA