AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyarugenge : Bagiye guca imbabura zo ku mihanda no ku mabaraza

Nyarugenge : Bagiye guca imbabura zo ku mihanda no ku mabaraza
10-11-2016 saa 13:08' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3596 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’akarere ka nyarugenge bwatangaje ko bugiye guca burundu ubucuruzi bw’ibiribwa byokerezwa ku mihanda, cyane cyane mu masaha ya nijoro mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka bahura nazo nyuma yo kurya ibi biribwa.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, abayobozi mu nzego z’ibanze bose ndetse n’abayobozi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe imyinjirize y’imisoro n’amahoro.

Mu bibazo byagarutsweho muri iyi nama, umwe mu bari bayitabiriye yabajije uburyo abakorera ubucuruzi ku mabaraza batanga umusoro.

Mu gusubiza iki kibazo Vice-Mayor ushinzwe ubukungu NSABIMANA Vedaste, yavuze ko ahubwo ubu bucuruzi bagiye kubuhagurukira bugacibwa burundu muri aka karere ngo kuko buteza umwanda, akajagari ndetse ibi biribwa ngo bishobora gutera ababirya uburwayi kubera imyanda iba yabigiyeho.

Ibi nabyo byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri aka karere Leonidas MUSAFIRI, nawe wavuze ko ubu bucuruzi kimwe n’ubundi buteza akajagari muri aka karere bwahagurukiwe.

Yagize ati : “Mu by’ukuri turi gushyira imbaraga zidasanzwe mu kurwanya bariya bantu bafata imbabura bakazijyana ku mihanda kuhatekera ndetse no kuhokereza ibiryo bagurisha. Biriya biba byokerezwa ku mihanda bigira ingaruka zikomeye ku babirya kuko biba byuzuyemo imyanda. Izi ngaruka rero tugomba gushyira imbaraga mu kuzikumira hakiri kare.”

Aha Musafiri yakomeje avuga ko batayobewe ko ubu bucuruzi butunze ababukora, ko ahubwo icyo bashaka atari ukubuca ahubwo bashaka ko bwakorwa mu buryo bwa kinyamwuga, bakabikorera ahantu hazwi mu nzu kandi hafite isuku ihagije.

Ubucuruzi nk’ubu buzwi ahanini mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka Nyamirambo, Kimisagara, Gatsata, Muhima, Biryogo, Nyakabanda n’ahandi aho abenshi babukora mu gihe cy’ijoro. Ubu bucuruzi kandi usanga bwiganjemo za inyama zokeje (brochettes) zigura amafaranga 100 cyangwa, Isambaza n’amafi bikaranze, capati, umureti ibigori n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA