Kimwe mu byo Leta y’ u Rwanda iteganyiriza abaturage bigomba kugerwaho bitarenze 2024 ni uko buri kagari kagomba kuba gafite ivuririro rito, uyu muhigo akarere ka Nyanza kawesheje muri 2018.
Imwe muri Poste de Sante zubatswe muri aka Karere ni iya Gahanda mu murenge wa Busasamana. Abayituriye barimo Uwitonze Jeannette na Bimenyimana Francois bavuga ko yabaruhuye ibihombo no gutakaza umwanya munzira.
Bimenyimana Francois yabwiye Ukwezi.rw ati “Mbere iyi poste de santé itaraza navaga hano nkajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Mubuga. Kuri moto kugenda no kugaruka ni 1500frw wagerayo ugasanga hari abarwayi benshi ariko hano iyo uje bahita bakuvura”
Uwitonze Jeannette yagize ati “Iyi serivise ya poste de santé turayikunda cyane kuko iyo uje bahita bakuvura ukisubirira mu mirimo”
Iyi poste de santé ni imwe muri 17 zo mu karere ka Nyanza zidafite umuriro w’ amashanyarazi uturuka ku muyoboro mugari. Zikoresha umuriro uturuka ku mirasire y’ izuba bigatuma hari ibizami by’ amaraso zidashobora gupima kuko umuriro uba ari muke ku buryo utakoresha microscope.
Koguhirwa Yvette, umuforomo kuri poste de santé ya Gahanda ahuriza n’ abaturage ku kuba abaturage bakigorwa no kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima kubera ikibazo cy’ umuriro.
Koguhirwa Yvette avura wenyine kuri Poste de sante ya Gahanda
Yagize ati “Kubera kutagira umuriro w’ amashanyarazi hari ibizamini nk’ icy’ inzoka, n’ ibizami by’ amaraso bisaba ko dukoresha microscope tudapima. Izi poste de santé bazishyizeho ngo ziruhure abaturage kujya kwivuriza kure ariko usanga hari abataza kwivuza hano kuko hari ibizami tudapima bakigira ku kigo nderabuzima”
Undi muturage yabwiye Ukwezi ko ikindi kibazo bafite kuri iyi Poste de santé ari ukutagira amazi meza bigatuma babura ayo banywesha imiti, umuforomo aba amaze kubaha.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Ubukungu n’ Iterambere Kajyambere Patrick yavuze ko izi poste de santé zubatswe ku bufatanye n’ abaturage.
Ku kibazo cyo kuba harimo izidafite amazi n’ umuriro w’ amashyanyarazi aturuka ku muyoboro mugari yavuze ko iki kibazo akarere kakizi hari gahunda yo kugikemura.
Yagize ati “ Dufite umuyobozi mwiza nyakubahwa Perezida wa repubulika ibyo bibazo byose tuvuga by’ amazi n’ amashanyarazi hari umurongo aba yatanze akadufasha kubigeraho. Amazi n’ umuriro tuzabibagezaho vuba, ntabwo twavuga ngo niryari ariko ntibishobora kurenza 2024”
Aka karere kagizwe n’ utugari 51 bivuze ko gafite Poste de santé 51 mu mirenge 10. Muri zo 34 zifite umuriro w’ amashanyarazi ava ku muyoboro mugari 17 zikoresha amashyarazi ava ku mirasire y’ izuba.