AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamagabe : Imvura nyinshi ivanze n’urubura yasenye amazu menshi inangiza imyaka - Amafoto

Nyamagabe : Imvura nyinshi ivanze n’urubura yasenye amazu menshi inangiza imyaka - Amafoto
21-11-2016 saa 18:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4730 | Ibitekerezo

Imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2016, yangije amazu menshi y’abaturage bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe, inasenya amashuri mu murenge wa Nkomane nawo wo muri aka karere. Imyaka myinshi y’abaturage nayo yangijwe n’urubura ubu abaturage bararira ayo kwarika.

Iyi mvura nyinshi cyane ivanze n’umuyaga n’urubura, yaguye mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko amazu y’abaturage yatwawe ibisenge n’umuyaga ari 20 mu murenge wa Kaduha, naho mu murenge wa Nkomane ho hakaba hasenyutse amashuri abiri.

Kabayiza Lambert kandi yadutangarije ko imyaka y’abaturage yangijwe bikomeye n’imvura ivanze n’urubura, n’ubwo imibare nyayo y’ibyangiritse itaragaragazwa bakaba babona hangiritse byinshi kuko ibyari bimaze kubarurwa byerekanye ko hegitari zirenga 8 z’imyaka zangiritse.

Uyu muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye Ukwezi.com ko nk’ubuyobozi bw’akarere barimo gushaka uko bagoboka abaturage bababikira bimwe mu bikoresho byabo byarokokeye mu mazu yabo yasenyutse, hanyuma bagashaka n’uburyo abahuye n’ingorane babona ababa babacumbikiye, nyuma hakazarebwa icyakorwa mu rwego rwo kubagenera ubufasha.

Ibisenge by’amazu y’abaturage byagurutse, imyaka yabo nayo irangirika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA