AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Aratabariza umwana we umaze imyaka 18 arwaye umutwe n’ingingo

Nyagatare : Aratabariza umwana we umaze imyaka 18 arwaye umutwe n’ingingo
24-06-2022 saa 06:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 513 | Ibitekerezo

Nuwayo Beatrice wo mu Mudugudu wa Rwenyana, Akagari ka Rwenyemera, Umurenge wa Karangazi, aratabariza umwana we umaranye imyaka 18 uburwayi bw’umutwe n’ingingo kubera ko ngo nta bushobozi bwo kumuvuza afite.

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana ari urubyaro rwa gatatu akaba ari na we afite wenyine kuko abandi bitabye Imana.

Uwo mwana ngo yavutse neza, ariko ku myaka itatu nibwo ababyeyi be bamenye ko afite ikibazo cy’ingingo kuko atihagurutsaga cyangwa ngo yinyeganyeze.

Agifite amezi atandatu ngo nibwo umutwe we watangiye kugenda ukura kurusha ibindi bice by’umubiri.

Yatangiye kumuvuza ariko ngo abaganga icyo gihe bamubwira ko yakira ari uko agiye mu bitaro bikomeye, abura ubushobozi kuko atumvikanaga n’umugabo ku burwayi bw’umwana wabo.

Ibi ngo byatumye umugabo amuta na we ahitamo kujya kubana na nyina. Ageze ku myaka umunani ngo yabashije guhaguruka ndetse atangira no kwiga.

Ati “Icyo gihe twabaga mu Bugesera, umwana mujyanye kwa muganga bambwira ko batamubasha keretse ngo mutwaye ku bitaro bikuru i Kigali. Umugabo yambwiye ko indwara y’umutwe itavurwa ahubwo aranta arigendera kubera ubushobozi bucye mpitamo kujya kwibanira na Mama.”

Umwana agejeje imyaka umunani ngo yarahagurutse ndetse atangira n’ishuri n’ubwo ngo atagendaga neza.

Agejeje imyaka 14 ngo yaje gufatwa no kuribwa umutwe ndetse n’ingingo z’amaguru ntizongera gukora bituma atabasha kongera kugenda.

Icyo gihe ngo bamutwaye ku Kigo nderabuzima cya Karangazi aho bari bamaze kwimukira ahabwa imiti ariko igihe kigeze ngo babohereza ku bitaro bya Nyagatare.

Agira ati “Karangazi batwohereje Nyagatare baduha imiti y’umutwe akoroherwa iminsi ibiri akongera umutwe ukamurya cyane rimwe na rimwe akanawukubita. Ubwo Nyagatare ku bitaro baza kumbwira ko banyohereza i Kigali mbabwira ko nta bushobozi nabona, umwana ndamuzana yiryamira hano.”

Avuga ko abonye abagiraneza yasaba urupapuro rumutwara i Kigali kumuvuza kuko na we ubuzima bw’umwana we bumuhangayikishije.

Ati “Iyi sambu ni uy’umukecuru kandi turi abana benshi ntiyagurishaho ngo bishoboke keretse mbonye abagiraneza rwose nakwaka urupapuro rujya kumuvuriza i Kigali ariko ubu ngize umugisha umutwe ukoroha nkabona akagare namusubiza ku ishuri kugira ngo adakomeza kwigunga.”

Nuwayo Beatrice avuga ko ubu afitanye ikibazo n’abavandimwe be kubera uburwayi bw’umwana we aho ngo badashaka ko akomeza kubana na nyina kuko ngo asahura umutungo w’umuryango wabo.

Ikindi kibazo ni uko ngo abarirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kuko abarirwa kuri nyina kandi umutungo (ubutaka) nyina afite bungana na hegitari imwe umushyira muri icyo cyiciro.

Ivomo:Kigali Today


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA