AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntakirutimana watwikishijwe aside yagobotswe na MINISANTE ariko aracyahangayitse cyane

Ntakirutimana watwikishijwe aside yagobotswe na MINISANTE ariko aracyahangayitse cyane
24-11-2016 saa 07:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15000 | Ibitekerezo

Tariki 12 Mutarama uyu mwaka, nibwo umugore witwa Dusabimana Eugenie yatwitse umukobwa wari inshuti ye magara witwa Ntakirutimana Violette, akaba yaramutwitse akoresheje aside akangirika bikomeye, ubu uyu Dusabimana akaba yaratorotse gereza ya Kigali izwi nka 1930 aho yari afungiwe, mu gihe Ntakirutimana Violette we arimo gushaka kujya kwivuza ubu bushye bwamwangije bikomeye ku isura. Ubu arashaka kujya kwivuza mu Buhinde ndetse avuga ko Minisiteri y’ubuzima yamwemereye kuzamwishyurira amafaranga y’ubuvuzi, n’ubwo ibisabwa bindi kugirango abashe kujyayo byo bitoroshye ko yabasha kubyibonera.

Mu minsi micye ishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ntakirutimana Violette yavuze ko Dusabimana Eugenie wamutwitse, yahoze ari inshuti ye magara, hanyuma ariko akaba yari umugore ufite umugabo basezeranye yari yarasize mu cyaro akaza gukora uburaya i Kigali amubeshya ko yahabonye akazi. Umugabo we ngo yaje kumutahura barashwana, hanyuma umugore akeka ko inshuti ye Violette ari we wabibwiye umugabo, bituma amuhemukira amutwikisha aside. Uyu mukobwa watwitswe ariko we, avuga ko atigeze amurega ndetse akemeza ko n’umugabo yivugira ko yabibwiwe n’abashoferi n’abamotari bajyaga babona umugore we ari mu buraya i Kigali.

Aha kuri iyi foto, ubanza wambaye wambaye umukara n’umweru niwe Eugenie naho Ntakirutima Violette ni uyu wambaye ipantalo y’ubururu. Iyi ni ifoto yabo ya kera

Uyu mugore, amaze gukora aya mahano yahise atoroka, ariko nk’uko umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com, tariki 21 Mutarama Dusabimana Eugenie yatawe muri yombi na Polisi arafungwa ariko aza gutobora aho yari afungiwe aratoroka, nyuma akaba yarongeye gutabwa muri yombi tariki 5 z’ukwezi kwa Gicurasi aho yari yarahungiye muri Uganda, maze tariki 6 Gicurasi ahita ashyikirizwa pariki, ariko nyuma nabwo yaje gutoroka gereza ya Kigali izwi nka 1930, mu buryo butigeze busobanuka kugeza n’ubu.

Ntakirutimana Violette watwikishijwe aside, we amaze igihe kirekire yivuza, isura ye ikaba yarangiritse ariko akaba abangamiwe kurushaho no kuba atabasha kubumba amaso, ibintu avuga ko bimubabaza cyane. Yabwiye Ukwezi.com ko yamaze kubona ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima yemeye kuzamutangira amafaranga azagenda ku buvuzi bwe mu gihugu cy’u Buhinde ndetse akaba yarmaze no kubona ibitaro bizamuvura, ariko akaba agowe cyane no kubona amafaranga y’urugendo ndetse n’azamutunga mu gihe azamara muri iki gihugu cy’u Buhinde.

Raporo yakorewe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, igaragaza ko amafaranga y’urugendo azamujyana mu Buhinde akamugarura wongeyeho n’azamutunga akanamufasha kubona aho aba mu gihe azaba akirimo kwivuza, byose bizatwara amafaranga y’u Rwanda 5.800.000, akaba ari yo abura kugirango ajye kwivuza kuko bamwijeje ko isura ye ishobora kongera ikamera neza.

Uyu ni Ntakirutimana Violette, iyi ikaba ari ifoto yafashwe mbere y’uko atwikwa

Akimara gutwikwa, Ntakirutimama Violette ni uku yari ameze

Uku niko Violette Ntakirutimana asigaye ameze, n’ubu akaba akomeje kwivuza n’ubwo yangiritse cyane mu isura

Nyuma yo gutwikirwa mu Gatsata ho mu mujyi wa Kigali aho yabaga, ubu Ntakirutimana Violette asigaye aba i Nyamata mu karere ka Bugesera, hanyuma akaba amaze igihe yivuriza i Kigali mu bitaro bizwi nka CHUK no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Asaba buri wese uko yaba yifite n’uko yishoboye, ko yamufasha n’iyo haboneka inkunga nto kugirango arebe ko yazabasha kubona ubwo buvuzi. Uwamushaka, yamubona kuri telefone ye no : 0789659606

NB : Gusakaza iyi nkuru uyisangiza abantu benshi bashoboka, nabyo ni inkunga ikomeye yafasha uyu mukobwa kubona abagiraneza bamufasha muri ibi bihe bikomeye arimo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA