AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Urundi ruhinja rwibiwe mu kigo nderabuzima, ruba urwa 6 rwibwe mu mezi atatu

Ngoma : Urundi ruhinja rwibiwe mu kigo nderabuzima, ruba urwa 6 rwibwe mu mezi atatu
5-11-2016 saa 07:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6251 | Ibitekerezo

Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2016, umugore witwa Zawadi Umubyeyi yibwe umwana w’iminsi umunani ku kigo nderabuzima cya Karembo gihererereye mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, ubujura bw’abana bakiri bato bukaba bukomeje gufata indi ntera kuko mu mezi macye ashize hamaze kwibwa abana benshi.

IP Emmanuel Kayigi ; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko umugore witwa Zawadi Umubyeyi yibwe uruhinja kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016, akaba avuga ko uwamwibye umwana yamubwiye ko yitwa Uwineza Francoise uturuka mu kagari ka Nyamirambo ko muri uyu murenge wa Karembo, ariko ngo akaba yaranamubwiye ko aho akomoka ari mu karere ka Kayonza.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko uwamwibye umwana bari barigeze guhura mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, bakaganira akamubwira uburyo afite ikibazo cyo kutabyara, maze ejobundi bahura bakaganira akamara umwanya amubwira ko afite umwana mwiza, uyu mubyeyi aza gushaka kujya mu bwiherero asigira uwo mugore umwana we agarutse aramubura, gusa ngo bigaragara ko yari yabyiteguye kuko yanamuhinduriye imyenda iyo yari yambaye akayisiga aho.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko ubu Polisi irimo gushakisha kugirango barebe ko uyu mwana yaboneka, ariko agatanga ubutumwa ku babyeyi ko bakwiye kwitonda kuko ibi bintu byeze cyane mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Burasirazuba aho abana bane bamaze kwibwa mu gihe kitarenze amezi atatu, babiri bakaba baragarujwe mu gihe abandi bagishakishwa.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba

Kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, nabwo umugore utazwi amazina yibye uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza. Uyu kugeza n’ubu ugishakishwa na Polisi, yagiye mu bitaro bya Gahini rwihishwa, avuga ko agemuriye umuntu, birangira yigize umurwaza wa Mukamazimpaka Grace wari wabyaye ; hanyuma aza kumucunga amwiba uruhinja.

Tariki 15 Nzeri 2016, nabwo umugore witwa Mukanzabarushimana Epiphanie yibye uruhinja rw’ukwezi kumwe rw’uwitwa Nyirandikubwimana Ernestine, ahita ajya mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu karere ka Kayonza, ahita abeshya umugabo we ko yabyaye umwana w’umukobwa ndetse anabihamiriza baramukazi be ariko baza kumutahura, ahita atabwa muri yombi.

Uyu Mukanzabarushimana Epiphanie, yivugiye ko tariki 15 Nzeri 2016, yagiye mu isoko rya Kabarondo yabona umwana wa Nyirandikubwimana Ernestine akumva aramukunze kandi ibyo kumwiba akumva bimujemo, agahita yiga amayeri yo kumushukashuka no kumurangaza akamumutwara. Yavugaga ko nawe atazi uko byaje, ngo ari satani wamuteye.

Hari n’undi IP Emmanuel Kayigi avuga ko aherutse kwibwa muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, kuburyo hibwe abana bane mu mezi macye ashize, babiri bakaba baragarujwe mu gihe abandi babiri kugeza ubu ntawe uramenya irengero ryabo, akavuga ko Polisi igiye gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu y’ubu bujura bw’abana.

Si mu Burasirazuba gusa ibi byabaye kuko byanagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, undi mwana w’amezi abiri yari yibwe mu karere ka Gicumbi ariko aza gufatirwa mu gihugu cya Uganda nyuma y’iminsi itatu yibwe, ubuyobozi bw’akarere na Polisi y’u Rwanda bakaba barafatanyije mu kugaruza uyu mwana.

Uyu mwana yari yibwe mu karere ka Gicumbi ariko aza kugaruzwa bamukuye muri Uganda

Tariki 22 Kanama 2016, nabwo umugore wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Nzamwitakuze Brigitte, yabyariye ku bitaro bya Ruli biherereye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, nyuma abaganga bamubwira ko umwana yapfuye ariko nyuma bagiye kumushyingura aho kubona umurambo w’umwana mu isanduko basangamo ibipupe n’amabuye, ibintu biba amayobera.

Ibi nibyo basanze mu isanduku bibeshyaga ko irimo uruhinja rwapfuye

Nyuma ariko byaje kugaragara ko umubyaza w’ibi bitaro witwa Bucyensenge Beatha ari we wari wibye urwo ruhinja ndetse aranabyiyemerera. Bucyensenge wari umaze hafi imyaka ibiri ashatse ariko atarabona umwana, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko yari amaze gukuramo inda inshuro ebyiri, ariko inshuro ya kabiri inda ikaba yaravuyemo akabihisha umugabo we, ndetse agakomeza kubwira abantu bose ko atwite akanitwara nk’umugore utwite, ndetse ngo umugambi wo kwiba umwana akamurera amwita uwe yari awumaranye igihe.

Yagize ati : "Natwise inda ya kabiri, igejeje amezi ane na yo ivamo. Yahise ishiramo sinava cyane, sinabibwira umugabo wanjye, sinagira n’undi mbibwira, nkomeza kwitwara nk’umugore utwite... Numvaga nzafata uwo ari we wese, ariko mbonye uriya muzi nigira inama yo kuba ari we mfata. Byanjemo gutyo numva ni we mwanzuro. Umugabo wanjye nta na kimwe yari azi ku byabaye, numvaga nzamubwira ko nabuze amashereka tukamureresha amata."

Muri rusange, mu gihe cy’amezi atatu gusa, abana batandatu bamaze kwibwa ariko bane muri bo bakaba barahise bafatwa basubizwa ababyeyi babo, mu gihe abandi babiri bo ubu bagishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA