AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya nyirakuru w’imyaka 86

Ngoma : Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya nyirakuru w’imyaka 86
6-07-2018 saa 12:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9922 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akurikiranyweho gusambanya ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86, uyu mukecuru akaba avuga ko uyu mwuzukuru we basanzwe babana yamwihereranye akamurusha imbaraga akamusambanya ku gahato.

Mapendo Gilbert, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com iby’aya makuru, avuga ko byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018. Yasobanuye ko uyu musore n’ubusanzwe azwi nk’umuntu wananiranye kuburyo bikekwa ko yari yananyweye ibiyobyabwenge.

Mapendo Gilbert ati : "Ni umwuzukuru we witwa Munezero Said basanzwe babana kuko nyina yagiye i Bugande. Noneho rero nimugoroba baduhaye amakuru yaturutse mu mudugudu avuga ko uwo mwana ashobora kuba yari yafashe ibiyobyabwenge kuko n’ubundi arafunguwe azira ibijyanye n’urumogi, ubwo rero birashoboka ko n’ubundi yari yabinyweye. Biragaragara ko yamuhohoteye ariko ubwo umukecuru twari twamwohereje kwa muganga ngo hakomeze gukorwa iperereza."

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge akomeza avuga ko nyirakuru w’uyu Munezero Said, nawe yihamiriza iby’amahano yahuye nayo agasambanywa n’umwuzukuru we, ubu uyu ukurikiranyweho iki cyaha akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano ngo zikore ibisabwa hanyuma ashyikirizwe ubutabera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA