Imirambo ibiri, uw’umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko ndetse n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yabonetse mu mirenge ya Sake na Rukumberi yo mu karere ka Ngoma ku ku minsi ikurikiranye umwe uboneka ku wa Gatandatu tariki 17 undi ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018. Uburyo aba bantu bishwemo bukomeje kuba amayobera dore ko kugeza ubu bose bataramenyekana ndetse n’abagize uruhare mu kubica ntibaramenyekana.
Umurambo w’umusore nan’ubu utaramenyekana watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Sake, mu mudugudu wa Rwimibabi, Akagari ka Nkovi, umurenge wa Rukumberi muri aka karere ka Ngoma, kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.
Undi mugore nawe kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, umurambo we watoraguwe bukeye bwaho ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018, mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Akabira, akagari ka Nkanga ho mu murenge wa Sake, iyi mirenge yombi yo mu karere ka Ngoma ikaba ihana imbibi.
Kuri uyu mugore waguye mu murenge wa Sake, Gitifu Mukayiranga Gloriose yabwiye Ukwezi.com ko kugeza ubu nabo uyu murambo batigeze bamenya uwo ariwe ndetse n’abamwishe bakaba batarigeze bamenyekana.
Ndayambaje Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, yabwiye Ukwezi.com ko uyu musore waguye mu murenge wabo nan’ubu batarabasha kumenya aho akomoka ndetse n’abamwishe bakaba bataramenyekana dore ko Polisi igikomeje iperereza mu gihe umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kibungo.
Gitifu Ndayambaje yakomeje avuga ko kugeza ubu nta gikuba cyacitse ndetse abaturage bakwiye gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze mu kwicungira umutekano.